Yafotowe Ari Kujugunya Mu Ngarani Uruhinja Yari Amaze Kubyara

Biratangaje ariko birababaje kubona umubyeyi [w’umugore] afata uruhinja yari akimara kubyara akarujugunya mu ngarani! Muri Leta ya Nouveau-Mexique (Etats-Unis) hari video yafashwe umugore w’imyaka 18 ajugunya umwana we mu ngarani arangije asubira mu modoka ye arigendera.

Byagaragaye mu mashusho yafashwe na caméra icunga ibikorerwa mu muhanda.

Ku bw’amahirwe y’uriya mwana, hari abantu baturutse hirya batabara uriya mwana.

Polisi yo muri kariya gace ivuga ko yasanze uriya mwana amerewe nabi.

- Advertisement -

Ikindi kibabaje ni uko uriya mwana yari agifite urureri, bivuze ko ari bwo yari akivuka.

Nomero ziranga iriya modoka nizo zafashije Polisi kuyikurikirana iza gufata uriya mugore.

Yafashwe bucyeye bw’aho.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya Karere witwa August Fons yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gufatwa, uriya mugore yababwiye ko yabikoze kubera ko mu kubyara yari yababaye cyane.

Uwo mugore utatangajwe amazina mu rwego kumurinda kuzaba igicibwa mu bandi yavuzeko yabyariye uriya mwana mu  cyumba cy’ubwiherero kandi aribyaza.

Ibisobanuro bye ariko ntibyabujije Polisi kumugeza ku bugenzacyaha kugira ngo azakurikiranwe.

Uruhinja rwo rwajyanywe kwa muganga kandi amakuru avayo avuga ko ubuzima bwarwo bumeze neza muri rusange.

Ubugenzacyaha buvuga ko uriya mugore nahamwa n’icyaha azahanishwa gufungwa imyaka 15.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version