Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yahuye N’Abo Mu Muryango We Nyuma Y’Imyaka 66 Baraburanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Yahuye N’Abo Mu Muryango We Nyuma Y’Imyaka 66 Baraburanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2023 7:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda baca umugani uvuga ko ‘ntawe uvuma iritararenga’ kandi ngo ‘abadapfuye ntibabura kubonana’. Mu buryo buhuje n’iyi migani, umugabo wo muri Uganda ahitwa Soroti yahuye  n’abagize umuryango we bari baraburanye mu myaka 66 ishize.

Uyu mugabo witwa Patrice Okubal afite imyaka 111 y’amavuko. Mu mwaka wa 1957 yaburanye n’abo mu muryango we babanaga ahitwa Guyaguya, ubu ni muri Soroti.

We n’abo mu muryango we ni abo mu nzu y’aba Ibokora Atekok, ikaba imwe mu nzu zigize bumwe mu miryango y’abatuye Uganda.

Ku rundi ruhande, abo muri uwo muryango bibwiraga ko uriya musaza yatabarutse.

Ku wa Kabiri w’Icyumweru kizarangira taliki 29, Mutarama, 2023 nibwo abo mu muryango we bagiye kubona babona aratungutse, bakubitwa n’inkuba!

Yaje ashagawe n’abo mu nzu y’aba Kapchemikwen bo muri district ya Bukwo ahitwa Sebei.

Nyuma yo gukubitwa n’inkuba, abo mu muryango we basabwe n’ibyishimo.

Yakiriwe n’abana be babiri basigaye, abuzukuru be ndetse n’abuzukuruza batigeze bamuca iryera kuva bavuka.

Ibyishimo byatumye babaga ikimasa n’ihene bahamagara abagize umuryango barasenga bashima Imana bafatanyije na Pasiteri Samuel Okwapa.

Kuva ku wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Mutarama, 2023 abantu baracyabyina bishimira ko umuntu wabo yabonetse nyuma y’imyaka irenga 40 batarabonana.

Mu myaka yose yari amaze atabonana nabo, yaje kugira impanuka aramugara.

Muri iki gihe agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Ajya kuva muri kariya gace yagiye ahunga kubera ko yari amaze gukeneshwa n’urusimbi rwari rwaramamaye muri kariya gace rwakinwaga n’abagabo rwitwaga epiki.

Ni umukino wakinwaga n’abakire boroye, bafite imikumbi.

Amaze kubona ko inka zigiye kumushiraho, yahambiriye utwe arimuka ndetse agenda adasezeye bagenzi be ngo badasigara bamuha inkwenene.

Kuva icyo gihe kugeza ubwo yongeraga kugaragara mu baturage, nta muntu wari uzi irengero rye!]

Umuhungu we mukuru mu bakiriho witwa Pascal Awojat w’imyaka 66 y’amavuko avuga ko bari barahebuye ko Se akiri ho.

Avuga ko nyuma gato y’uko Se ahunze, uriya mukino w’urusimbi waje guhagarikwa kuko n’inka zasaga n’izataye agaciro kubera ifaranga.

Patrice Okubal afite imyaka 111 ashagawe n’abuzukuru n’abuzukuruza be
TAGGED:featuredUgandaUmugaboUrusimbi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiraro Cyo Mu Kirere Gihuza Muhanga Na Gakenke Cyuzuye
Next Article Abagororwa B’Abanyarwanda Basaba Imbabazi Abo Bahemukiye Bakiyunga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?