Binyuze mu guhanahana amakuru no gufatanya mu gukurikirana abanyabyaha, Polisi zo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba ziyemeje guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, bigakorwa binyuze mu ikoranabuhanga.
Icyo cyemezo cyagarutsweho mu nama ya za Polisi zo muri Karere zigize EAPCCO, abaziyobora batangiye gukorera mu Rwanda.
Abagize izo Polisi bihurije muri Komite mpuzabikorwa ihoraho igamije kurebera hamwe uko ibikorwa bya polisi muri aka Karere byahuzwa bigafasha mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Komite mpuzabikorwa ihoraho ihuriza hamwe abakuriye amashami y’ubugenzacyaha n’abahagarariye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu bihugu bigize Umuryango w’Ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).
Uhuza inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu 14, ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yabwiye abitabiriye iriya nama ko gushyira hamwe imbaraga ari byo bifasha mu guhangana n’abakorera ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.
IGP Namuhoranye ati: “Aya ni amahirwe yo gutekereza uburyo dushobora guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’ibyaha bihungabanya umutekano w’ibihugu byacu. Ni ibyaha bibangamira imibereho myiza y’abaturage dushinzwe kurinda. Imyanzuro izaturuka muri iyi nama igomba kuzaha abanyabyaha ubutumwa n’abahunze ubutabera bo mu Karere ko batazabona ubuhungiro bwizewe hakurya y’umupaka”.
Ibyaha byambukiranya ibihugu bikunze no kugirana isano n’ibyibasira ubukungu, ibyerekeye iterabwoba, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibyibasira umutungo bwite mu by’ubwenge.
Namuhoranye ati: “Hagomba gushyirwa imbaraga mu guhuriza hamwe amakuru kugira ngo adufashe gukurikirana no kuburizamo urujya n’uruza rw’abanyabyaha ku mipaka yacu”.
Kugira ngo bigerweho, asanga ari ngombwa ko abapolisi bagira ikoranabuhanga n’ibikoresho bituma babanguka kurusha abanyabyaha, akemeza ko bigendana no kubakira abapolisi ubushobozi buhamye.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango wa EAPCCO akaba n’Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere Umunyarwanda Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko kuba hariho imitwe y’iterabwoba ifite abayirimo n’abayitera inkunga bisaba gushyira imbaraga mu bufatanye bugamije guhangana naryo.
Yavuze ati: “Kuba hari imitwe y’iterabwoba, kuyinjiramo no kuyisohokamo kw’abarwanyi bayo, kuyitera inkunga, inganda zikora intwaro n’amasasu by’iyo mitwe n’ibindi nk’ibyo byerekana ko ari ngombwa gukomeza gushimangira ubufatanye bwacu mu kurwanya iterabwoba”.
Kuba ikoranabuhanga riri mu biganza bya buri wese harimo n’abakora iterabwoba bishyira igitutu kuri polisi ngo zikore neza haba mu kuvumbura abanyabyaha, gukumira ibyaha no kubigenza igihe byakozwe.
Inama ya EAPCCO iri kubera mu Rwanda ni iya 49 ya Komite Mpuzabikorwa ihoraho.
Abayitabiriye bazahugurwa ku mikorere igezweho mu guhangana n’abanyabyaha kandi bazahabwa ibiganiro na Komite zitandukanye zirimo Komite ishinzwe kurwanya iterabwoba, Komite ishinzwe amategeko, ijyanye no guteza imbere uburinganire, ijyanye n’amahugurwa n’iyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.