Yashatse Kwica Ingurube Ayihushije Iramuhitana

Umugabo usanzwe ukora umwuga wo kubaga amatungo muri Hong Kong yarashe ingurube icyuma gityaye ngo kiyisinzirize abone uko ayibaga. Yayegereye ngo ayikinje umuruma akaguru ava amaraso kugeza apfuye.

Uwo mugabo w’imyaka 61 y’amavuko mugenzi we yamusanze amerewe nabi mu ibagiro kubera kuva amaraso menshi.

Yayirashe icyuyma bita ‘stun gun’ kibamo imbaraga zituma itungo ricika intege.

Yagize ngo yapfuye arayegera bikubitana n’uko  izanzamutse imurumana umujinya akaguru k’ubumoso irakahuranya.

- Kwmamaza -

Mugenzi we bakorana aho mu ibagiro ry’ahitwa Sheung Shui mu Majyaruguru ya Hong Kong niwe wamusanze aho yavuye cyane.

Polisi yapimye isanga ingurube yamuteye igisebe gifite sentimetero 40 mu itako.

Bamujyanye kwa muganga ngo barebe ko yaba agihumuka ariko basanga byarangiye.

Ikigo cya Hong Kong rishinzwe umutekano w’abakozi cyatangaje ko hagiye kubaho kuvugurura amategeko agenga ubwirinzi bugenewe abakozi mu kazi.

Itangazamakuru ryo muri Hong Kong rivuga ko bitaramenyakana niba iriya ngurube yashoboye kuhivana igahunga.

Abahanga mu by’inyamaswa bemeza ko muri rusange ingurube ari inyamaswa z’inyamahoro ariko zikagira umujinya w’umuranduranzuzi iyo iri gutabara ibibwana byayo cyangwa iyo ikomeretse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version