Bamporiki Yaraye i Mageragere

Nyuma yo kujuririra imyaka ine yari yahawe ngo arebe ko ygagabanywa, Hon Edouard Bamporiki yatunguwe no kumva ko hongereweho umwaka umwe, ibe itanu(5). Yahise ajyanwa muri gereza ya Kigali iri mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Imyaka ine yari yayikatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ayijuriririra mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge.

Nyuma y’uko isomwa ryarwo rusubitse inshuri inwe kubera ko rwari rukirimo kwandikwa, kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi rwakaswe, urukiko rwemeza ko afungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Biragaragara ko ku ihazabu yari yarategetswe gutanga hagabanutsho Miliyoni Frw 30 kuko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamutegetse gutanga ihazabu ingana na Miliyoni Frw 60.

- Advertisement -

Taliki 30, Nzeri, 2022 ubwo yakatirwaga, mu isesengura ryarwo, urukiko ku cyaha cya mbere Bamporiki  aregwa ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye, hakaba hari n’ababyita amayeri yandi nko kuyita ‘umuti w’ikaramu,’ bivuze ko kuba Edouard Bamporiki yarakiriye Miliyoni Frw 5 yitwa inzoga ‘nabyo ari indonke.’

Inteko iburanisha yavuze ko urukiko rwasanze Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko rwanzuye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 20 n’amande ya Miliyoni Frw 200 mu iburanisha ryari ryabanje.

Rwanzuye ko afungwa imyaka ine(4) agatanga na amande ya Miliyoni Frw 60.

Bamporiki wabaye muri Guverinoma ashinjwa ibyaha byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version