Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yasobanuye Uko Coup D’Etat Yo Guhirika Tshisekedi Yari Yateguwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Yasobanuye Uko Coup D’Etat Yo Guhirika Tshisekedi Yari Yateguwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2024 8:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bakurikiranyweho uruhare mu gushaka guhirika Felix Tshisekedi bikanga, yabwiye urukiko ko byari umugambi watangiye gupangwa mu mwaka wa 2017, bitangirira muri Swaziland y’icyo gihe, ubu ni mu bwami bwa eSwatini.

Uyu mugabo witwa Yusufu Ezangi yabwiye abacamanza bo mu rukiko rwa gisirikare rwa Ndolo ko Christian Malanga wari ubayoboye ubwo bashakaga guhirika ubutegetsi bamenyanye mu myaka wa 2017.

Kuva icyo gihe, bakomeje kuvugana mu buryo butandukanye ndetse baza no guhurira mu Bwongereza baraganira.

Malanga yabwiraga abo yashakaga ko bifatanya ko agiye gushinga umuryango utari uwa Leta bityo ko babimufashamo.

Yusufu Ezangi yabwiye abacamanza mu rukiko rwa gisirikare ko icyo gihe Malanga yababwiye ko afite umuryango yashinze yise ”New Zaïre”.

Icyakora ngo ntiyababwiye intego zawo!

Hakurikiyeho gushaka abantu bazawuyoboka, batangirira kubashakira mu bice bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo birimo ahitwa Mangayi, Lufu na Kasangulu.

Abari bawurimo baje guhurira mu nzu icumbikira abagenzi yitwa Auberge Momo 19 iri ahitwa Ngaliema, bihahurira n’uwitwa Abubakar.

Uyu yishwe muri Gicurasi, 2024 ubwo we na bagenzi be bageragezaga gukora coup d’état bigapfuba ndetse na Christian Malanga wari ubayoboye akahagwa.

I Ngaliema  Abubakar yari yabazaniye impuzankano ya gisirikare yari yaradodewe muri Angola.

Umugambi wabo wo guhirika Tshisekedi wari ukubiyemo gufata bunyago Vital Kamerhe, bakamujyana ahantu yari butangarize ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buhiritswe.

Twabibutsa ko mbere y’uko iki gitero kiba, Vital Kamerhe yari Minisitiri w’ubukungu ariko ubu niwe uyobora Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye.

Yusufu yabwiye urukiko ko ubwo bazaga kugaba kiriya gitero bari abantu 60  baje muri bisi, umuyobozi wabo Christian Malanga we aza mu ijipe arinzwe.

Yunzemo ko we na bagenzi be 51 bareganwa burijwe iyo modoka ku ngufu bajya gukora ikintu batari babwiwe mbere y’aho.

Mbere yo kujya kwa Kamerhe, babanje kwa Jean Pierre Bemba ariko baramubura, babonye bamubuze nibwo bakomerezaga ahandi.

Bavuye kwa Kamerhe bakomereza ku Biro by’Umukuru w’igihugu bita Palais de la Nation.

Igitangaje nk’uko Yusufu abivuga ni uko nta muntu wigeze abitambika ngo ababuze kuhinjira.

Bakihagera uwari ubayoboye ari we Malanga yariyamiriye arishima, avuga ko bamaze gufata Ibiro bya Perezida.

Radio Okapi ivuga ko ababuranira Yusufu babwiye urukiko ko we nta cyaha yakoze cyamucisha umutwe kuko nta muntu yishe kandi ngo ntabwo azi no gukoresha imbunda.

Ubushinjacyaha bwo siko bubibona kuko buvuga ko ubwo bagabaga igitero kwa Kamerhe, Yusufu yari ahari kandi yakigizemo uruhare.

Icyo gitero cyaguyemo abapolisi babiri bari bashinzwe kurinda urugo rwa Vital Kamerhe.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Gatanu taliki 05,  Nyakanga, 2024.

TAGGED:CongoCoupDRCKamerheTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukandida Habineza Arashinja Akarere Ka Ngoma Kumubangamira
Next Article Inzu Yo Kwa Makuza Yahiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hezbollah Yarahiriye Kuzihorera Kuri Israel Kubera Umuyobozi Wayo Iherutse Kwica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uwayoboraga Guinea-Bissau Yahungiye Muri Senegal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?