Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yatandukaniye N’Umwana We Muri Libya, Bongera Guhurira Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Yatandukaniye N’Umwana We Muri Libya, Bongera Guhurira Mu Rwanda

admin
Last updated: 11 May 2021 10:16 am
admin
Share
SHARE

Inkuru ya Tahani (izina rye ryahinduwe ku bw’umutekano), ni imwe mu zigaragaza ubuzima bushaririye abashakisha ubuhungiro bari baraheze muri Libya nyuma bakaza kwakira mu Rwanda, baciyemo.

Ubwo u Rwanda rwari rumaze kwemera kwakira abashaka ubuhungiro baheze mu bigo bafungirwagamo muri Libya – mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye – uwo mugore byabaye ngombwa ko asiga umwana we w’imyaka 17.

Icyo gihe Tahani w’imyaka 36 yuriye indege imujyana mu Rwanda afite ubwoba n’ingingimira. Umwana we w’imyaka 19 yari asigaye muri Libya, ndetse ntabwo yari azi aho aherereye.

Ku rugendo, ngo yagendaga akoma agatima ku ifoto y’umukobwa we rukumbi yari asize.

Yabwiye urubuga rwa UNHCR ko yarebaga ifoto agatekereza ati ‘Mana kuki ari njye wabanje kugenda?” Ngo yanibwiraga ko iyo biba gupfa, nibura na we aba yaragumye muri Libya.

Uyu mugore ukomoka muri Sudan n’abahungu be babiri bari mu itsinda ry’abantu 66 b’impunzi barimo abana 22, babimburiye abandi kugera mu Rwanda, bavanywe muri Libya.

Nubwo yari afite ubwoba, Tahani yongeye kugira icyizere indege iguye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Muri ibyo bihe byo kwiheba, ntibyatinze kuko ku wa 30 Ukuboza 2020, indege yarimo umukobwa wa Tahani n’abandi bose hamwe 129 barimo impunzi n’abasaba ubuhungiro, yageze mu Rwanda ivuye muri Libya.

Uwo mukobwa yavuze ko muri Libya yahuye n’ibibazo byinshi, cyane ko yasabwaga kwirwanaho kandi yarasigaye wenyine.

Yakomeje ati “Mu Rwanda maze gutuza, numva ntekanye. Nta mitwaro numva nkikoreye. Ubu ibibazo byose nabisize inyuma.”

Kimwe n’abandi, yagiye muri Libya mu buryo bwo gushakisha inzira yamugeza mu Burayi. Yarabuze, bisanga mu gihugu kirimo intambara ku buryo birangira bakorerwa ibya mfura mbi, bagafatwa ku ngufu, bagacuruzwa nk’abacakara n’ibindi.

Tahani yagize ati: “Iteka yo natekerezaga umukobwa wanjye, ntabwo nasinziraga kuko nabaga mfite ubwoba ko hari ikintu kibi gishobora kumubaho.”

Ziriya mpunzi n’abashaka ubuhungiro bamaze kunyuzwa mu Rwanda bagacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, bagera kuri 515.

Kugeza ubu abagera kuri 260 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

TAGGED:featuredGashoraImpunziLibyaSudanUNHCR
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umufaransa Ukekwaho Gutoza Abarwanyi Ba Bozizé Yatawe Muri Yombi
Next Article Abatuye Kigali Bafite Ibibazo Ku Butaka Bahawe Uburyo Bwo Kubikurikirana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?