Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yiyambitse Imyenda Ya Gisirikare Yinjira Mu Kigo Ahaturikiriza Igisasu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Yiyambitse Imyenda Ya Gisirikare Yinjira Mu Kigo Ahaturikiriza Igisasu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 September 2022 1:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo yiyambitse imyenda ya gisirikare y’ingabo za Somalia yinjirana n’abandi basirikare mu kigo kugira ngo abone uko ahaturikiriza igisasu.

Uwo mwiyahuzi yamaze kugera mu kigo aho yari ari kumwe n’abasirikare bari baje kwiyereka abayobozi babo ngo babahe amabwiriza ahita yiturikirizaho igisasu.

Kugeza ubu umuntu umusirikare umwe niwe wahasize ubuzima, abandi batandatu barakomereka cyane.

Captain Aden Omar wo mu ngabo za Somalia yabwiye Reuters ko uwo muntu wabikoze yari yaje yambaye imyenda isa neza neza n’iy’ingabo za Somalia k’uburyo byari bigoye kumenya ko ari undi muntu ufite imigambi mibi.

Uwahasize ubuzima umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Madina biri mu Murwa mukuru, Mogadishu.

Kugeza ubu nta mutwe urigamba iki gitero ariko birakekwa ko byakozwe na Al Shaabab.

Uyu mutwe kandi uherutse no kugaba igitero kuri imwe muri Hoteli zisurwa n’abanyacyubahiro.

Ni igitero aba barwanyi bateguranye ubuhanga kuko bajyanye ibiturika mu majerekani, abashinzwe umutekano na cameras zabo ntibashobora gukenga ko muri ayo majerekani haba harimo kabutindi.

Mu rwego rwo kujijisha abashinzwe umutekano baba bari maso, abarwanyi ba Al Shaabab bakoresheje amajerekani azirikishije imikoba, abayabonye bagira ngo ni ibindi batwayemo.

Ni amayeri yaje gutanga umusaruro kubera ko bariya barwanyi baje kugera ku ntego yabo, binjira muri Hoteli bahaturikiriza igisasu.

Ibi  bisasu bitezwe mu buryo busa n’ubufifitse nibyo bakoresheje no mu mwaka wa 2010 ubwo abarwanyi ba  Al Shaabab bagabaga igitero i Kampala muri Uganda.

Ni ibisasu abashinzwe umutekano bita IEDS( Improvised Explosive Devices).

Ni nabyo bakoresheje mu bitero bagabye muri Uganda mu mwaka  wa 2021.

Polisi y’u Rwanda nayo hari abo yigeze gufata bakoze ibisasu byo muri buriya bwoko ngo babiturikirize muri Kigali City Tower.

Akenshi biriya bisasu biba ari uruvange rw’ibintu bityaye, birimo intsinga zikoranaho bigatera amashanyarazi nayo akivanga n’umwuka wa oxygène uba uri kumwe n’undi bita hydrogen peroxide, ifumbire na lisansi.

Iyo bituritse bizamura kabutindi y’umwotsi n’umuriro n’ingufu zihambaye zikwirakwiza bya byuma bikebana nk’inzembe, imisumari… byose bikaboneza mu nyama z’abantu biturikirijwe iruhande.

Iyo hatagize uhita ahagwa ako kanya, yicwa n’ibikomere mu masaha akurikiraho.

TAGGED:Al ShaababIgisirikareIngaboSomalia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kansiime Anne Ari i Kigali Azanywe No Gusetsa Abanyarwanda
Next Article Meya Wa Kayonza Avuga Ko Imana Itanga Ubuyobozi, Ariko Se ‘Bose’ Babukoresha Neza?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?