Ingabo za Israel zikorera mu bice byegereye Syria zatangiye kwitegura kuzarwana n’abashobora kuva yo bakayitera cyane cyane ko ingabo z’iki gihugu zamaze guhunga umupaka uri mu bitwa bya Golan( mu Cyongereza babyita Golan Heights) bigabanya ibihugu byombi.
Syria ihana imbibi na Israel ku gice cy’ahitwa Golan, iki kikaba igice cya Israel ariko cyahoze ari icya Syiria mbere y’Intambara y’iminsi itandatu yahujeIsrael n’ibihugu by’Abarabu mu myaka myinshi yatambutse.
Imirwano iri kubera muri Syria muri iyi minsi ihangayikishije Israel kuko ishobora kurenga imipaka ya Syria ikagera hanze yayo harimo no muri Israel.
Nyuma yo gusuzuma uko ibintu byifashe, abayobozi b’ingabo z’iki gihugu banzuye ko umutwe w’ingabo z’inkeragutabara zikorera muri kiriya gice ukwiye kwiryamira amajanja.
Kwitegura intambara kwa Israel kwabaye nyuma yo kubona ko abasirikare ba Syria batangiye kuva mu gace ka Quneitra gahanba imbibi na Israel.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byabwiwe n’umwe mu basirikare ba Syria utavuzwe amazina ko byabaye ngombwa ko baba bigiye inyuma mu rwego rwo kwisuganya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hari n’abandi basirikare b’iki gihugu bahisemo guhunga bava mu bice bya Daraa na Suwayda biherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Si ingabo za Syria zonyine ziri guhunga ahubwo n’abarwanyi bari basanzwe bakorana nazo ariko bakaba bafashwa na Iran, Afghanistan na Pakistan nabo bari kuyabangira ingata bagana ahitwa Al-Qa’im haturanye na Iraq.
Ku wa Gatanu Israel yakoresheje imyitozo abasirikare bayo iri gutegurira intambara yayigabwaho iturutse muri Syria.
Ni imyitozo yakozwe ku bufatanye bw’ingabo zirwanira ku butaka n’ingabo zirwanira mu kirere.
Muri iki gihe Israel iri mu ntambara irwana na Hamas yo muri Palestine, Hezbollah yo muri Lebanon, ubu ikaba yatangiye kwitegura iyo ishobora kurwana n’abazayitera binjiriye muri Syria.