Yongwe Yakatiwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo  rwemeje ko Joseph Harerimana wari ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya wamamaye nka Apôtre Yongwe ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu ya Frw 750,000.

Mu mpera za Gashyantare, 2024, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye  guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 5.

Icyo gihe bwavugaga ko bumusabira iki gihano kubera ko aburana atigeze ahakana ibyaha ahubwo yabihaye indi nyito.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bwatatangaga yari uko uwo Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije kandi bamara kubibura ntabasubize amafaranga yabo, ibyo bikitwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

- Advertisement -

Mu myiregurire ye, Apôtre Yongwe ntiyigeze ahakana ibyaha yaregwaga ariko agasobanura ko amafaranga yose yahawe byakozwe mu buryo bw’ubwumvikane n’abayamuhaye, ndetse ko hari ayo yari yaratangiye kwishyura kuko hari abari bamureze mu bunzi.

Yisobanuye avuga ko ‘gutanga ituro atari icyaha’.

Mu kwiregura, Apôtre Yongwe yavuze kandi ko hari abo yasengeraga bagakira abandi ntibakire, bityo ko atabazwa kubo yasengeye abantu ntibakire ahubwo kereka yaranze kubasengera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version