YouTube zimwe zishobora kudusubiza mu icuraburindi rya RTLM-Amb Nduhungirehe

Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi yabwiye Taarifa ko asanga hari imbuga za YouTube zikoreshwa nk’umuyoboro w’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko byari bimeze kuri Radio Television Libre de Mille Collines( RTLM). Avuga ko imbuga nka ziriya zigomba gukumirwa.

Yashinzwe taliki 8, Nyakanga, 1993. Abanyarwanda benshi  ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bemeza ko iriya radio yagize uruhare rutaziguye mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside yabakorewe muri 1994.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko hari imbuga za YouTube zisigaye ziha ijambo buri munsi abantu bazwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bagacishaho ibitekerezo byabo biyihakana.

Ati: “ Nandika biriya kuri Twitter nashakaga kuvuga ama YouTube channels asigaye aha ijambo buri munsi abahakanyi bazwi ba Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanategura ibiganiro mpaka bigamije guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingero zirahari murazizi, si ngombwa ko ntanga amazina.”

- Advertisement -

Abajijwe niba asanga ziriya mbuga zigejeje ku rwego rwagereranywa na RTLM mu kwenyegeza urwango ku Batutsi, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasubije abaza nawe ati “ None uko ubizi ingengabitekerezo ya Jenoside iganisha he? RTLM ntiyashinzwe babyita Freedom of Speech, bakayihorera, Before it become the monster we all know?[mbere y’uko iba kirimbuzi tuzi twese]?Iyo bavuze “Never  Again” wumva iki? Wumva ko ari amagambo atagomba kujyana n’ibikorwa byo kwirinda Jenoside aho yaturuka hose?”

Nduhungirehe avuga ko  hatabayeho gukumira ibica kuri YouTube nayo ishobora kuganisha kuri Jenoside nk’uko byabaye kuri RTLM.

Yabwiye Taarifa ko mu gihugu ahagarariyemo inyungu z’u Rwanda  ari cyo u Buholandi habaye indiri y’imitwe ya Politiki nka FDU-Inkingi  ikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga ko mu Buholandi hari Abanyarwanda bashakishwa n’ubutabera ku ruhare bagize muri Jenoside.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yirinze kugira amazina y’izo mbuga za YouTube atangaza.

Mbere y’uko agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandil, Olivier Nduhungirehe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Uyu mwanya yawusimbuweho na Prof Nshuti Mannasseh.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version