Inama y’Afurika yunze ubumwe na EU yasubitswe ku munota wa nyuma

Mu buryo butunguranye, Perezida w’Afurika y’Epfo akaba ari nawe uyoboye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Cyril Matamela Ramaphosa yatangaje ko Inama yari buhuze Abayobozi bakuru bawo n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi isubitswe bitunguranye.  Ramaphosa avuga ko byatewe n’uko Abakuru b’Ibihugu ku mpande zombi bagize impamvu zituma bataboneka ari benshi.

Iyi nama yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Ukuboza, 2020 ikaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yari inama ya cyenda yo ku rwego rwo hejuru isanzwe ihuza abayobozi bakuru b’Afurika yunze ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Byari biteganyijwe ko iriya nama iri bwigirwemo uko ibihugu by’u Burayi byafatanya n’ibya Afurika mu kuzanzamura ubukungu bwazahajwe na COVID-19.

- Advertisement -

Hari hateganyijwe kandi ko impande zombi ziganira uko hakoroshywa uburyo bwo kwishyura imyenda ibihugu by’Afurika bifitiye iby’i Burayi.

Indi taliki iriya nama izabera ntiratangazwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version