Umunya Afurika y’Epfo kazi Yvonne Chaka Chaka ari mu bahanzi bategerejwe mu Rwanda mu minsi mike iri imbere mu nama mpuzamahanga ku iterambere rya muzika.
Iratangira kuri uyu wa Kane, taliki 14, ikazarangira taliki 16, Ugushyingo, 2024.
Icyamamare ku rwego mpuzamahnaga Yvonne Chaka Chaka azaza gutera ingabo mu bitugu abahanzi 20 baturutse hirya no hino muri Afurika ngo bahurire i Kigali kugira ngo baganire ku iterambere ry’umurimo bakora.
Iyi nama ndetse n’ibitaramo bizayiherekeza yateguwe n’ikigo Access Music Africa k’ubufatanye na Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi.
Ababiteguye bavuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari mu muziki.
Icyakora abahanzi b’Abanyarwanda basabwa kongera ubunyamwuga kugira ngo ibivugwa by’uko u Rwanda ari isoko rito bite agaciro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Sandrine Umutoni aherutse kuvuga ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rugateza imbere abahanzi.
Mu kiganiro aherutse gutangira muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ikorera ku Kimihurura, Sandrine Umutoni yagize ati: “Dufite amategeko asobanutse afasha uruganda rw’umuziki kugira ngo abahanzi bacu bakore neza kandi batishe amategeko”.
Yabasabye kurushaho gukora neza binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga, ariko bakirinda gukoresha ibihangano by’abandi kuko bihanirwa n’itegeko ririnda umutungo bwite mu by’ubwenge.
Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda batumiwe muri ibyo biganiro n’ibitaramo harimo Bushali, B-Threy, Ish Kevin, Kaya Byinshi, Impakanizi, Dr. Nganji n’abandi.
Icyamamare Yvonne Machaka yavutse taliki 18, Werurwe, 1965 akaba na rwiyemezamirimo ukomeye.
Mu myaka ya 1990 yazamutse mu muziki ku rwego rw’isi binyuze mu kuririmba indirimbo zamaganaga ba gashakabuhake b’Abazungu bari barazengereje Abirabura bo muri Afurika y’Epfo.
Amaze imyaka 35 ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.
Mu gihe cye, undi muririmbyi wari ugezweho wo mu gihugu cye witwaga Lucky Dube, akaba yaritabye Imana mu myaka yatambutse.
Kwinjira ahazabera ibitaramo bya bariya bahanzi bizasaba kwishyura Frw 20,000.