Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Za Bituga, Abapfumu… Kagame Yakebuye Abo Muri Siporo Y’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Za Bituga, Abapfumu… Kagame Yakebuye Abo Muri Siporo Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2025 6:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Stade Amahoro ubwo yavugururwaga
SHARE

Umukuru w’igihugu avuga ko bidakwiye kuba mu Rwanda hari abantu bakora siporo bakayizanamo bitugukwaha, amarozi n’ibindi, bikica ireme ryayo.

Ni imwe mu ngingo yagarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga imyaka 31 u Rwanda rubohowe.

Avuga ko ubusanzwe siporo ishingira ku bintu bitatu, ni ukuvuga agaciro ihabwa, uko abantu bayitegura binyuze mu gutoza no kubaka ibikorwaremezo no gushaka impano.

Ati: “Siporo warebamo ibintu nka bibiri cyangwa bitatu. Ese agaciro uha siporo ni akahe, witeguye ute kugira ngo ako gaciro kabeho kandi gakore no kureba impano ubona mu bantu”.

Ku byerekeye u Rwanda, Kagame yavuze ko rwashyizeho Minisiteri ya siporo, hajyaho federasiyo zayo kandi ibyo bikorwa mu rwego rwo guha umurongo siporo.

Yemera ko mu Rwanda hari siporo zifatika kandi abazikina n’abaziyobora nabo barahari, gusa akagaya ko ikibazo ari uko hari ababizanamo ibyo kwizera umupfumu, bakanabijyanamo na bitugukwaho n’ibindi byica siporo.

Ngo abo bantu bashyira n’utuntu mu mazamu, ibyo akabyita umuco mubi uboneka muri bamwe na bamwe.

Ati: “Ibyo rero bigera no ku bantu, ugasanga abantu bemera ibi, abandi bamera ibi, kandi nta kintu gifatika kibirimo. Ugatangira kureba uzasifura kugira ngo ejo azagire uko akugenza”.

Ariko ubundi kugira ngo siporo itere imbere ukora ibyo navuze kandi burya muri siporo habamo gutsinda no gutsindwa kandi bigira isomo bitanga.

Perezida Kagame agaya ibyo, akavuga ko bidakwiye kuko bidindiza siporo, agasaba abantu guharanira gutsinda babyihesheje aho kubishingira kuri za ruswa cyangwa ubundi bufindo.

TAGGED:featuredImikinoKagameSiporoStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Afitiye Icyizere Ubuhuza Bwa Amerika Mu Kibazo Na DRC
Next Article Israel Yiciye Umuyobozi Muri Hamas Ahantu Banywera Ikawa Benshi Barahagwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?