Zamalek Yegukanye BAL 2021 Mu Mukino Warebwe Na Perezida Kagame

Zamalek SC yo mu Misiri yegukanye igikombe cya Africa Basketball League, irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryaberaga muri Kigali Arena.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye uyu mukino, warangiye Zamalek SC itsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63.

Zamalek na US Monastir zombi zageze ku mukino wa nyuma nta n’imwe iratsindwa, kuko buri imwe yatsinze imikino itanu ibanza.

Zamalek yageze ku mukino wa nyuma itsinze Petro de Luanda yo muri Angola ifite ibikombe bibiri bya Afurika, amanota 89-71. Ni mu gihe US Monastir yatsinze Patriots BBC yo mu Rwanda amanota 87-46.

- Advertisement -

Walter Hodge ukinira Zamalek ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Mu wundi mukino wabaye, Patriots BBC na Petro do Luanda zahataniye umwanya wa gatatu, urangira intsinzi itashye i Luanda ku manota 97-68.

Nyuma yo kurangiza iri ku mwanya wa kane, Patriots yashimiye Abanyarwanda bakomeje kuyiba inyuma, bakayereka urukundo.

Iti: “Ibi ni intangiriro.”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ryatangiye ku wa 16 Gicurasi.

Perezida Paul Kagame yari kumwe na Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League (ibumoso) na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors (iburyo)
Bahaye icyubahiro Zamalek SC yegukanye igikombe cya mbere cya BAL 2021

Madamu Jeannette Kagame na we yarebye uyu mukino

Zamalek yatwaye iki gikombe cyakinwaga ku nshuro ya mbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version