Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zambia ushinzwe imiyoborere, DIGP Doris Nayame Chibombe n’intumwa eshatu ayoboye basuye ishuri rya Polisi ry’amahugurwa riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari).
Muri uru ruzinduko rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare, aba bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti.
Basuye ahatangirwa amahugurwa y’abakozi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano, berekwa ibikoresho byifashishwa mu gutanga amahugurwa amashuri bigiramo, amacumbi n’ibindi bikorwaremezo.
CP Niyonshuti yasobanuriye aba bashyitsi ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda harimo kwita ku bigo byigenga bicunga umutekano harimo no guha amahugurwa abakozi babyo.
Yabagaragarije ko ibi bigo usanga bicunga umutekano w’ibigo bitandukanye hirya no hino mu Rwanda bityo bikaba ari ngombwa ko bagomba gukora uwo murimo kinyamwuga.
Yagize ati “Mu Rwanda dufite ibigo byigenga bicunga umutekano bibarirwa muri 16, mu gihugu hose usanga hari ibigo bitandukanye bacungira umutekano. Nk’abafatanyabikorwa bacu mu gucunga umutekano, Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kubitaho no guhugura abakozi babo kugira ngo bakore uwo murimo kinyamwuga.”
DIGP Doris Nayame Chibombe yishimiye ibyo yabonye muri PTS-Gishari avuga ko ari byiza ndetse Polisi ya Zambia igomba kubyigiraho nayo ikazabyifashisha.
Aheruka kuvuga ko muri Zambia hataba ibigo byanditse ndetse nta n’amategeko agenga ibigo byigenga bicunga umutekano.
Yagize ati “Twabonye inzu mwigishirizamo kurasa, amashuri agezweho aho umwarimu ashobora kwigisha abanyeshuri batari mu ishuri (Smart Classrooms), ibikoresho by’imfashanyigisho mwifashisha mwigisha n’ibindi bikorwaremezo biri hano.”
“Ni byiza biragaragaza ko umuntu wigira hano yiga neza akajya mu kazi akagakora kinyamwuga, natwe urugendo rwcu nicyo rugamije hari ibyo tuzabigiraho tukajya kubyifashisha iwacu mu guhugura abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano.”
DIGP Doris Nayame Chibombe n’intumwa bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu, tariki ya 07 Gashyantare bakaba barasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru.
Kuva mu mwaka wa 2015 Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia bafitanye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi.
Harimo kurwanya ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse ayo masezerano akubiyemo n’ibijyanye no guhanahana amahugurwa n’iterambere.