Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyo Donald Trump avuga by’uko kugira ngo amahoro agaruke ari ngombwa ko Ukraine iharira Uburusiya ubutaka bumwe bitazashoboka.
Trump avuga ko mu biganiro azagirana na Putin mu Cyumweru gitaha harimo ingingo y’uko Ukraine iharira Uburusiya ubutaka bumwe mu bwo bwafashe hanyuma intambara igahagarara.
Icyakora Zelensky we avuga ko igihugu cye kitazabyemera
Tariki 15, Kanama, 2025 nibwo Putin azahurira na Trump muri Alaska, Intara Amerika yaguze n’Ubufaransa Miliyoni $7 hari mu mwaka wa 1867.