Zimbabwe: Abayobozi Bakuru Muri RDF Bitabiriye Inama Ya Bagenzi Babo Ba EAC-SADC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ari i Harare muri Zimbabwe ayoboye itsinda ririmo n’Umugaba w’umutwe udasanzwe mu ngabo z’u Rwanda witwa Brig Gen Stanislas Gashugi ndetse n’ushinzwe ubutasi bwa gisirikare Colonel Regis Gatarayiha.

Bitabiriye inama ibahuza na bagenzi babo bo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, bakaganira nabo mu Muryango w’ubufatanye no gutabarana muri Afurika yo mu Majyepfo, SADC.

Inama aba bayobozi bitabiriye iteranira mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe bita Parliament Building, bakaba bagomba kwigiramo aho imyanzuro y’abagaba  b’ingabo bafashe ku kibazo cya DRC mu nama yari yarabereye i Nairobi igeze ishyirwa mu bikorwa

Bazanarebera hamwe uko hashyirwaho Ubunyamabanga bushinzwe ishyirwa mu bikorwa ryayo.

- Kwmamaza -

Guterana kw’iyi nama kuri mu rwego rwo gukora ku buryo amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, agace kamaze igihe kirekire karwanirwamo na M23 n’ingabo z’iki gihugu.

Kuba abagaba bakuru b’ingabo babishyiramo imbaraga bigaragaza ko hari ubushake ku mpande zose bireba wo gutuma amahoro arambye agaruka.

Hagati aho, ku ruhande rw’ububanyi n’amahanga naho ntibicaye ubusa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18, Werurwe, 2024 muri Angola harabera inama bamwe bavuga ko ari iy’amateka, ikazahuza intumwa za M23 n’iza Guverinoma ya Kinshasa.

Mu Byumweru hafi bibiri bishize nibwo Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi byatangaje ko yemeranyije na mugenzi we uyobora Angola usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo, ko yemeye kuzaganira na M23.

Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi nazo zamaze kwinjira muri iki kibazo.

Nk’ubu kuri iki Cyumweru, Perezida Tshisekedi yakiririye mu Biro bye umwe mu ba Senateri bo muri Amerika witwa Ronny Jackson, uyu akaba  intumwa yihariye na Donald Trump, Perezida wa Amerika.

Mu biganiro baraye bagiranye, Ronny yasobanuriwe uko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC cyifashe, bamubwira iby’uko ubusugire bwayo bwavogerewe ndetse n’uburyo ubukungu bw’iki gihugu busahurwa.

Senateri Ronny Jackson yateze amatwi ariko yirinda kwivanga mu byo Kinshasa ikunze gushinja u Rwanda by’uko ari rwo ruyisahura ibyo itunze mu butaka bwayo.

Jackson yabwiye Perezida Tshisekedi ko ashyigikiye ko igihugu cye kibaho ntawe ukivogera.

Ati: “ Ubusugire bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukwiye kubahwa, ntibuvogerwe”.

Ku rwego rw’ubukungu, yavuze ko kugira ngo DRC itere imbere, bisaba ko iba itekanye, bikazatuma abashoramari bo muri Amerika bayigana.

Asanga amahoro n’umutekano ari byo shingiro bya Congo iteye imbere.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri mu bihugu byemera ko Guverinoma nziza ari ifite gahunda yo gukurikirana abanzi bayo aho bari hose ku isi.

Ni ibintu yakoze mu mateka yayo kandi no muri iki gihe iri kubikora kuko ku wa Gatandatu tariki 15, Werurwe, 2025 yatangije ibitero ku ba Houthis bo muri Yemen babangamiye ubucuruzi ifitemo inyungu mu Nyanja Itukura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version