Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Zinedine Zidane Yasezeye Ku Gutoza Real Madrid
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Zinedine Zidane Yasezeye Ku Gutoza Real Madrid

Last updated: 27 May 2021 3:58 pm
Share
SHARE

Zinedine Zidane wari umutoza mukuru wa Real Madrid yo muri Espagne yasezeye kuri uwo mwanya, nyuma yo gusoza umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe.

Ni ubwa kabiri asezeye kuri uwo mwanya yanagiriyemo ibihe byiza, kuko kuva mu 2015 yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona na bitatu bya UEFA Champions League.

Zidane asezeye nyuma y’uko ikipe ye yabuze igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ubwo cyegukanwaga na Atletico Madrid yabarushaga amanota abiri. Muri UEFA Champions League ho yaviriyemo muri kimwe cya kairi, isezerewe na Chelsea.

Ni ubwa mbere isoje umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe itwaye, ibintu byaherukaga mu myaka 11 ishize.

Itangazo ryasohowe na Real Madrid rivuga ko Zidane ari umwe mu batoza bakomeye yagize, ndetse ubuhangange bwe burenze ubwo abantu babonye mu kibuga nk’umukinnyi cyangwa nk’umutoza.

Rikomeza riti “Arabizi ko ahora ku mutima wa Real Madrid kandi ko Real Madrid ari kandi hazahora ari mu rugo rwe.”

Bikekwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain, agasimbura Mauricio Pochettino ushobora gusubira muri Tottenham yahoze atoza.

Byanavuzwe ko azatoza Juventus yanakiniye, ariko birashoboka ko Massimiliano Allegri ari we wasimbura Andrea Pirlo igihe yaba yirukanywe.

Zidane yabanje gutoza ikipe y’abato ya Real Madrid Castilla kuva muri Kamena 2014 kugeza muri Mutarama 2016, ubwo yahabwaga ikipe nkuru. Yayitoje kugeza ubwo yasezeraga muri Gicurasi 2018.

Yaje kongera kuyisubiramo muri Werurwe 2019 kugeza ubwo yasezeraga kuri uyu wa Kane.

Zidane w’imyaka 48 asezeye muri Real Madrid amaze kuyitoza imikino 114, yatsinzemo 68 bingana na 60%, anganya 26, atsindwa 20.

TAGGED:featuredReal MadridZinedine Zidane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Macron Yasuye U Rwanda Yitwaje Inkingo Za COVID-19
Next Article U Bufaransa Bugiye Kubona Ambasaderi Mu Rwanda Nyuma Y’Imyaka Itandatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?