Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko iyo urebye uko imibare y’Abanyarwanda bakoresheje ikoranabuhanga basaba cyangwa batanga serivisi z’ubuzima imeze muri uyu mwaka wa 2021, ubona ko yikubye inshuro eshanu ugereranyije n’uko byahoze mu mwaka wa 2020.
Iyi mibare Dr Ngamije yayitangaje ubwo yagiraga icyo avuga ku rwego rw’ubuzima mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari wakiriye mu Biro bye umushyitsi witwa Dr Ali Parsa washinze akanayobora ikigo Babylon Health.
Babylon Health ni ikigo gitanga serivisi z’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga ryaba iryo kuri Telefoni igendanwa ndetse n’iryifashisha mudasobwa.
Ku rubuga rwa Babylon Health handitseho ko serivisi batanga zikubiyemo kubonana na muganga, ubujyanama mu by’ubuzima, guhura na muganga akakwitaho, kwita ku ndwara zidakira no kurangira abarwayi aho bakura serivisi zisumbuyeho kandi zijyanye n’ibibazo bafite.
The New Times ivuga ko Minisitiri Dr Daniel Ngamije yabwiye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente n’umushyitsi we Dr Ali Parsa ati: “ Iyo ugereranyije uko imibare y’abatse n’abatanze serivisi z’ubuvuzi bakoresheje ikoranabuhanga ihagaze muri uyu mwaka wa 2021 n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2020, ubona ko muri uyu mwaka byikubye inshuro eshanu.”
Bivugwa ko iri zamuka ryatewe n’ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe Bably , ubu buryo bukaba bwaratangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Bufasha abashaka serivisi z’ubuvuzi kuzibona bitabaye ngombwa ko byajya kwa mu muganga.
Minisitiri w’ubuzima avuga ko izamuka ry’iriya mibare ryatewe n’uko mu bihe bya COVID-19, abaturage bashishikarijwe kandi bitabira gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose harimo n’iz’ubuzima.
Gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima byatumye abaturage badatakaza umwanya n’amafaranga bajya cyangwa bava kwa muganga, nk’uko Dr Ngamije abyemeza.
Ikoranabuhanga ryaje ari inyongera nziza y’uburyo abantu bari basanzwe baka bakanahabwa serivisi z’ubuzima.
Dr Ngamije avuga ko n’ubwo hari abantu bagiseta ibirenge mu gukoresha ikoranabuhanga mu byerekeye kwivuza, ariko muri rusange abantu babyumva kandi bakabyitabira.
Ndetse ngo bishimira serivisi bahabwa.
Umuyobozi wa Bablyon Healthcare Dr Parsa avuga ko afite gahunda yo kuzafasha u Rwanda kureba uko serivisi zayo zagezwa henshi.
Dr. Parsa ati: “ Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatubwiye ko bigiye gusuzuma ahantu hose hacyeneye kongerwamo imbaraga mu itangwa ry’iriya serivisi hanyuma bazaduhe raporo tubibafashemo.”
Umwaka wa 2020 warangiye Leta y’u Rwanda isinyanye amasezerano na Bably y’uko Abanyarwanda bazakoresha ikoranabuhanga ryayo mu gihe cy’imyaka 10 mu kwakira no gutanga serivisi z’ubuzima binyuze muri telefoni zabo zigendanwa.
Iki kigo gifite abafatabuguzi miliyoni ebyiri hirya no hino mu Rwanda, mu gihe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Bably ihafite abafatabuguzi barenga miliyoni 3.