2020 yatubereye ikibazo ariko twarungutse: Umuyobozi wa CIMERWA

Robert K. Segei uyobora Uruganda nyarwanda rukora sima ( CIMERWA)

Robert K. Segei uyobora Uruganda nyarwanda rukora sima ( CIMERWA) avuga ko n’ubwo uruganda ayoboye rwahuye n’ibibazo by’ubukungu nk’ahandi  hose, ariko rutahombye. Avuga ko bungutse Miliyari 1.9 Frw  ni ukuvuga 1% ugereranyije no muri 2019.

Segei avuga ko muri Nyakanga, 2020 ari bwo bagize isoko ryinshi rya Sima kurusha ikindi gihe.

Ati: “ Muri kuriya kwezi, u Rwanda rwashyize mu bikorwa umugambi wo kubaka amashuri menshi kandi byarakozwe tubona isoko.”

Avuga ko kubera ko sima nyinshi yari ikenewe n’ibigo by’amashuri, hari abandi bayibuze biba ngombwa ko bajya kuyishakira hanze y’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Gusa ngo niziva hanze y’u Rwanda zaragabanutse bituma hagaragara icyuho cya sima ku isoko ry’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa CIMERWA buvuga ko bwizeye ko sima izakomeza kuboneka kandi ko budatewe impungenge n’abandi bashoramari bashinga inganda zitunganya sima.

Ushingiye ku bisobanuro bya Robert Segei ikabihuza n’inkuru twigeze kwandika ivuga ko abacuruzi ba Sima bo mu Rwanda bahisemo kurangamira isoko rya Kenya bigaragara ko  n’ubwo Sima yabonetse nk’uko uriya muyobozi wa CIMERWA abivuga, itari ihagije mu Rwanda hose.

Abatumije  sima muri Kenya bashakaga sima yitwa Bamburi ciment.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version