Gasabo: Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Nkubiri rukomereza mu rukiko rwarwakiriye

Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi ariko cyane cyane Alfred Nkubiri , abo mu muryango we n’abamwunganira. Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye ko ruriya rubanza rukomeza kuburanishirizwa aho rwakiriwe kuko ngo mu masezerano hagati ya ENAS ya Nkubiri na MINAGRI hari ibyaha byakorewemo. Iburanisha ritaha rizaba taliki 30, Ukuboza, 2020 saa  mbiri za mu gitondo.

Mu iburanisha tyabaye kuwa Gatanu taliki 11, Ukuboza, 2020 abunganira Nkubiri bavuze  ko ikirego cyagombye kujyanwa mu Nkiko z’ubucuruzi kuko ngo byose bishingiye ku masezerano ENAS ya Nkubiri yagiranye na MINAGRI kandi ngo ni amaserano y’ubucuruzi.

Umwe mu bunganira Nkubiri witwa Me Uwizeyimana yavuze ko ibaruwa bafite igaragaza ko amasezerano ikigo ENAS  Nkubiri afitemo imigabane cyagiranye na MINAGRI yari ay’ubucuruzi.

Icyo gihe inteko iburanisha yavuze ko igiye kwiherera ikiga ku busabe bw’abunganira Alfred Nkubiri ikazatangaza icyemezo cyayo ku wa Mbere taliki 14, Ukuboza, 2020.

- Advertisement -

Yanzuye ko urubanza ruregwamo Nkubiri Alfred rugomba gukomereza mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruri mu Murenge wa Rusororo kuko ari rwo rwarwakiriya kandi rufite ububasha bwo kuruburanisha.

Kopi y’urubanza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version