Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 3% By’Abanyarwanda Banduye VIH, Ababana Bahuje Ibitsina Ubwandu Ni 6.5% -RBC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

3% By’Abanyarwanda Banduye VIH, Ababana Bahuje Ibitsina Ubwandu Ni 6.5% -RBC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2022 8:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ushinzwe agashami gashinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, Dr Basile Ikuzo avuga ko imibare yerekana ko  3% by’Abanyarwanda bafite ubwandu bwa VIH, iyi ikaba ari yo virusi itera indwara bita SIDA.

Dr. Basile Ikuzo avuga ko ikibazo gituma abantu bandura muri iki gihe ari uko hari bamwe bakeka ko kuba haraje imiti igabanya ubwandu, byatanze icyo bita amahirwe yo gukora imibonano mpuzabitsina batikingiye bamwe bakanduza abandi.

Ikindi kibazo avuga ko gikomeye ni icy’abagabo cyangwa abasore bipimisha SIDA ari bake kandi n’abo  bake ntibabikore mu gihe gihoraho.

Avuga ko kuba abagabo n’abagore bipimisha ari bake ari ikibazo kuko abenshi muri bo usanga bafite abagore cyangwa abakobwa benshi bakorana imibonano mpuzabitsina.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Biteza ibyago by’uko bamwe banduza abandi kandi kubera ko batipimisha, bigatuma n’abo banduza abandi gutyo gutyo.

Ati: “ Ikibazo ni uko abanduye biganjemo abakiri bato kandi usanga bakiri mu cyiciro cy’abantu bashobora gukora. Ni abafite imyaka iri hagati ya 15 n’imyaka 64.”

Uyu muganga avuga ko ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko abantu umunani(8) mu bantu 10,000 banduye SIDA.

Abenshi muri aba banduye biganjemo abantu baba mu Mijyi n’Umujyi wa Kigali.

Dr Basile Ikuzo

Dr. Basile Ikuzo avuga ko mu bantu babana bahuje ibitsina babaruwe, RBC yasanze abagera kuri 6.5% bafite ubwandu bwa SIDA.

- Advertisement -

Aba nabo ngo baregerwa bagasobanurirwa uko bakwirinda iriya ndwara kuko n’abo ari Abanyarwanda.

Abanyamadini nabo baje gutanga ubufasha mu guhashya SIDA…

Padiri Evaritse Nshimyumuremyi usanzwe uyobora Ihuriro nyarwanda ry’abanyamadini baharanira ubuzuma, RICH, yavuze ko  kuba bakora ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA ari ubufatanye bahisemo  gukorana na Leta.

Ati: “ Ni umushinga tugomba gukorana na Leta kugira ngo  dufashe urubyiruko gutegura ejo hazaza rwirinda icyorezo cya SIDA.”

Padiri yavuze ko hari urubyiruko rwiraye rwumva ko SIDA itakica kuko hari imiti igabanya ubukana bwayo.

Arugira inama zo kuzibukira  ubusambanyi kandi rukumva ko kwisuzumisha ukamenya uko uhagaze ari ingenzi.

Abitabiriye iriya nama bigiye hamwe icyakorwa kugira ngo ubukangurambaga bugenewe kwirinda SIDA bugere ku rubyiruko rwinshi.

Basanze kugira ngo bishoboke, ari ngombwa ko ubwo butumwa butambutswa binyuze aho urwo rubyiruko rukunda guhurira ni ukuvuga ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi harimo no mu rusengero, mu tubari n’ahandi.

TAGGED:SIDAUbuzimaVIH
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rubanza Rwa Bamporiki Havuzwemo Na Minisitiri Gatabazi
Next Article Ibihe Isi Irimo Birakomeye, Ibyo Muri DRC Byakemuka…:Ijambo Rya Kagame Muri UN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?