30% By’Abanyarwanda Nibo Bivuza Mu Bitaro By’Abikorera- Minisanté

Mu ijambo yagejeje ku bashyitsi bari batumiwe mu gikorwa cyo kumirika icyuma gisuzuma niba inyama z’umubiri w’umuntu zitarwaye kitwa MRI(Magnetic Resonance Imaging)giherutse kugurwa n’ibitaro Legacy Clinics, Dr Cornelle Ntihabose wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima yavuze ko Abanyarwanda bangana na 30% ari bo bagana ibitaro n’andi mavuriro y’abikorera.

Umuhango wo kumurika kiriya cyuma cyaguzwe na biriya bitaro wari watumiweho Umuyobozi w’Ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare biri i Kanombe, Brig General Ephrem Rurangwa, umushoramari Jean Malik Kalima n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima cyangwa izibushamikiyeho.

Wabeyere ku kicaro cya biriya bitaro biri ahitwa kuri 15 ugana i Kabuga.

Dr Cornelle Ntihabose wavuze mu izina rya Minisitiri w’ubuzima yavuze ko kuba abakorera bagira uruhare mu kuzamura urwego rw’ubuzima ari igikorwa Leta y’u Rwanda ishima kuko biyifasha guha abaturage serivisi z’ubuzima bifuza.

- Kwmamaza -
Dr Cornelle Ntihabose yabwiye abaje gufungura ku mugaragaro ikoreshwa rya kiriya cyuma ko kugeza ubu 30% b’Abanyarwanda ari bo bagana ibitaro by’abikorera ku giti cyabo

Ati: “  Twishimira ko hari abikorera bashora imari mu kuzamura urwego rw’ubuzima kugira ngo batwunganire. Biri mu murongo wo gutuma n’abaturanyi bo mu Karere baza gukorera ubukerarugendo mu gihugu cyacu. Babyita Medical Tourism.”

Dr Bizimana Yves wavuze mu buyobozi bw’ikigo Legacy Clinics yavuze ko batekereje basanga ari ngombwa kuvugana n’abafatanyabikorwa babo bakiga uko kiriya cyuma cyagurwa.

Ni icyuma twamenye ko gifite agaciro ka Miliyoni 1.5 $ ni ukuvuga Miliyari 1.5 Frw.

Umwihariko w’Icyuma cyo muri Legacy Clinics Hospital ni uko kiri mu biherutse gukorwa vuba aha bityo kikaba kihariye.

Dr. Bizimana avuga ko abantu basanzwe bagana biriya bitaro bagomba kumva ko bibitayeho kuko bibashakira ibikoresho bigezweho bibafasha mu gusuzuma no kubavura indwara.

Umwe mu bashoramari bagize uruhare mu kugura kiriya cyuma witwa Jean Malik Kalima wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko batazatezuka gushora imari mu nzego zose zifitiye Abanyarwanda akamaro, harimo no mu buvuzi.

Umushoramari Jean Malik Kalima avuga ko abikorera bazakomeza gushora mu nzego zose zigamije iterambere rusange ry’Abanyarwanda

Kalima avuga ko kiriya cyuma bakiguze kugira ngo batange umusanzu wabo mu kuzamura ireme ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ese MRI ikora ite?

Icyuma kitwa Magnetic Resonance Imaging (MRI)

MRI ni icyuma gifite ubushobozi bwo kubwira abaganga uburwayi inyama runaka ifite.

Iyo nyama ishobora kuba ari iyo muzo mu mutwe, iyo mu nyama zo mu nda n’ahandi.

Gusa iki cyuma ntigishinzwe gusuzuma amagufa.

Amagufa asuzumwa n’icyuma bita Scanner gikoresha imirasire bita X rays.

Iyo umuntu ashaka ko bamusuzuma yegera abaganga akabibabwira bakagira ibibazo runaka bamubaza ubundi basanga ari ngombwa bakamufata ibipimo bakoresheje ubwo buryo.

Uwemerewe guhabwa iri serivisi [yishyurwa] aryama muri icyo cyuma kitwa Magnetic Resonance Imaging (MRI), bakamwinjizamo icyuma kikamureba mu mutwe, mu nda no mugongo.

Mu mugongo kiba gishaka kureba niba imitsi igize igice cy’ubwoko bita mu Gifaransa Moelle Epinière nta kibazo ifite.

Ibyo kibonye kibyoherereza abahanga baba bari mu cyumba bita Control Room bakareba uko ibintu byifashe nyuma ibizamini babonye bakabiha umuganga akabona kwita ku murwayi.

Bitewe n’ubwoko bw’ikizamini umuntu ashaka ko bamufatira, ikizami kimara igihe gito kimara iminota icumi n’aho ikizami kimara igihe kirekire kikamara iminota 40.

Nta ngaruka guca kenshi muri kiriya cyuma biteza umuntu niyo yaba ari umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga bw’ingingo.

Iyo bibaye ngombwa ko abana bapimwa hakoreshejwe kiriya cyuma, abaganga babanza gutera abana ikinya kugira ngo bataza kwikubaganya.

Ni ngombwa kuzirikana ko abana barambirwa ibintu vuba. Ntibazi gutegereza!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version