Rwanda Premier League yatangaje ko imikino ibiri y’umunsi wa 18 wa Shampiyona itakibereye kuri Kigali Pélé Stadium ku masaha yari yemejwe kubera ko amatara y’iyi Stade afite ibibazo.
Amakipe yari buzahakinire ni Gasogi United izakira APR FC na AS Kigali izakira Rayon Sports.
Iyo mikino yahinduriwe amasaha nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Tariki 03, Gashyantare, 2026.
Kuri uyu kuwa Gatatu, Tariki 04, Gashyantare 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium hari hateganyijwe kubera umukino wo kwishyura wa shampiyona hagati Gasogi United na APR FC.
Wigijwe imbere ushyirwa saa cyenda kubera ikibazo cy’amatara azimata.
Undi mukino wigijwe imbere ni uwa AS Kigali na Rayon Sports, na wo uteganyijwe kuba ku wa Kane Tariki 05, Gashyantare, 2026.
Hashize iminsi iyi Stade igaragaza ko amatara yayo adakora neza ndetse hari igihe amatara yazimye ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, umukino wa uhagarara iminota 20 kubera ibura ry’umuriro.
Ku mukino wabaye Tariki 11, Mutarama, 2026, Al Hilal SC itsinda Amagaju FC ibitego 8-0 nabwo Moteri yagize Ikibazo umukino uhagarara hafi imikino 15.