Gicumbi: Hagaragajwe imbogamizi 7 zatumye Akarere katesa imuhigo nk’uko byifuzwaga

Mayor Ndayambaje Felix aha imihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke Jolie Beatrice

Akarere ka Gicumbi kari ku mwanya wa 14  mu Turere 30 tugize igihugu, harasuzumwa icyakorwa ngo barebe ko  barushaho kuza mu myanya y’imbere, gusa nubwo baje kuri uyu mwanya, Gicumbi niko ka mbere mu Turere 5 tw’Intara y’Amajyaruguru.

Mayor Ndayambaje Felix aha imihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke Jolie Beatrice

Imbogamizi zasesenguwe n’itsinda ryaturutse ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, bazengurutse mu Mirenge itandukanye ya Gicumbi basanze imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abajyanama hakongerwamo ingufu mu mikoranire, kugira ngo barusheho gufatanya kugera ku nshingano biyemeje.

Mu igenzura basabye ibi bikurikira:

-Akarere na Njyanama basabwa kudakererwa mu gutanga ibitekerezo
-Ikibazo cya Njyanama zidaterana nk’uko biteganywa n’itegeko mu Mirenge, kubikosora
-Kuba hari Utugari dufite umukozi umwe
-Nta buryo bugaragara bukoreshwa mu kumenyesha abaturage ibyemezo by’inama Njyanama
-Kudatandukanya inama njyanama isanzwe n’idasanzwe biri hagati y’Utugari n’Imirenge
-Njyanama z’Utugari zidaterana kubera kutabona insimburamubyizi
-Njyanama zitagira mudasobwa zo gukoresha n’ahantu ho gukorera (Bureau)

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. Mushayija Joffrey avuga ko ibibazo byagaragaye mu Karere ka Gicumbi bizakosorwa nibaruhasho gufatanya no kwisuzuma.

Agira ati: ”Imikoranire no gufatanya mugendeye ku byagezweho bizabafasha, gukora imyitozo no gushyira mu bikorwa ingamba mwiyemeje bizabafasha, kudacika intege ahantu mufite urujijo, kuba hafatwa ingengo y’imari 50% igashyirwa mu Mirenge, indi 50% igasigara ku Karere, kugira umwihariko ugaragazwa kandi uzwi mu Murenge runaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix avuga ko hari hakenewe gukorwa isuzuma hagati y’abakozi n’abafatanyabikorwa hagamijwe kureba icyakosorwa kugira ngo inshingano bemereye kugeza ku baturage zibashe kugerwaho.

Agira ati: ”Ubusanzwe twabanzaga guhigura nyuma tukongera tugahiga, kubera Covid-19 twarabihinduye, ubushize twari dufite imihigo 101 ariko ubu dufite imihigo 92. Icya mbere ni uko twese tubyumva kimwe, kwerekana uruhare rwa buri wese, gukorera ku gihe, kwisuzuma uko ubushize byagenze no kureba aho  twakongera imbaraga.”

Ku bijyanye n’icyakosorwa muri Njyanama, Umuyobozi w’Akarere yasubije agira ati: “Inama njyanama z’Imirenge n’Utugari buri rwego ruba rufite itegeko ry’inshuro ziteganywa zigomba gukurikizwa bagaterana, ku bigendanye n’ubushobozi tugerageza kwishakamo ibisubizo tugendeye ku bushobozi, naho njyanama z’Utugari batagira ibihembo, hari inzego ziba zifite ingengo y’imari bashobora kureba imbogamizi bafite bakareba icyakorwa mu bikoresho bikenewe kugira ngo inama njyanama y’Akagari izabashe guterana ubutaha.”

Ivomo: UMUSEKE.RW

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version