Arashakishwa akurikiranyweho gusambanya umwana

RIB iramushakisha

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwasohoye itangazo risaba Abanyarwanda bose ko uwabona umugabo witwa Ikuzwe Nikombabona Innocent yatungira agatoki inzego z’umutekano agafatwa kuko rukumurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana.

RIB iramushakisha

Itangazo cya RIB rivuga ko Nikombabona yahise acika, ubu akaba ashakishwa.

Icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’i Burengerazuba, kikaba cyarakozwe muri Mata, 2020.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B.Murangira avuga ko gutinda gutangira kugenza kiriya cyaha byatewe n’uko abo mu muryango wagikorewe batinze kukiregera.

- Advertisement -

Dr Murangira avuga ko akenshi kugira ngo ibyaha bitinde kuregerwa biterwa n’amasezerano uvugwa gukora icyaha runaka aba yarijeje uwo yagikoreye, urugero nko kuzamufasha kurera umwana azabyara, nyuma atabikora uwagikorewe akabona kurega.

Ati: ” Iyo batinze kuregera icyaha bakorewe bituma gushakisha ugikekwaho nabyo bitinda. Akenshi abasambanya abana babizeza ko bazabafasha umwana navuka bigatuma abakorewe ibyaha bahitamo kubiceceka kubera icyo kizere baba bahawe. Iyo isezerano ridakurikijwe nibwo uwakorewe icyaha cyangwa abo mu muryango we bibuka kukiregera.”

Umuvugizi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry avuga ko abasambanya abana bakibwira ko batazafatwa baba bibeshya kuko kiriya cyaha kidasaza.

Taarifa Rwanda

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version