Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Kimwe mu birwa by'i Nyamasheke.

Kubera ko abatuye mu Kirwa kitwa Mushungo kiri mu Murenge wa Kirimbi muri Nyamasheke batagira isoko, batega ubwato bajya guhaha mu masoko y’i Kirambo, Karengera na Rugali.

Ni urugendo rw’ubwato bishyura Frw 1000 kandi kuri benshi muri bo, ayo mafaranga ni menshi, bakifuza ko yaba Frw 600.

Ibarura rigaragaza ko abantu 740 ari bo batuye iki kirwa gito kiri mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Nyamasheke.

Gifite amashanyarazi, amashuri n’amavuriro ariko ntikigira isoko bityo bikaba ngombwa ko abagituye bajya guhahira cyangwa kugurisha umusaruro wabo mu masoko ari hakurya y’aho batuye.

Kugira ngo babone ubwo bwato nabyo byakozwe na Polisi muri Nyakanga, 2025 ubwo muri aka gace haberaga ibikorwa ngarukamwaka bihuza inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Abahatuye babwiye IGIHE ko ubwo bahabwaga buriya bwato bagize icyizere ko igiciro cy’urugendo kizagabanuka, ntibahendwe cyane.

Uwitwa Ngerageze Sauveur ati: “Kugenda no kugaruka ni Frw 1000. Ingaruka ni uko umuntu ubonye ayo mafaranga  aba atakigiye mu isoko kuko aravuga ngo ndagitanga ku mahoro bityo simbone ayo mpahisha.Twifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatugabanyiriza akaba Frw 300 kugenda na Frw 300 kugaruka; yose hamwe akaba Frw 600.”

Abaturage bo muri iki gice ntibagira isoko ahubwo bambuka amazi bakajya kurirema hakurya.

Hari umugore wo muri aka gace nawe uvuga ko iyo agiye guhahira hakurya iyo, akishyura Frw 1000 mu mafaranga Frw 3000 yari afite, bimwicira imibare kuko aba agomba kugura amakayi y’abana n’amagi yo kubagaburira.

Nawe avuga ko igiciro kigabanutse, byatuma ahaha neza akagira nayo asagura yo kuzasubira ku isoko mu gihe kiri imbere bitamugoye.

Si twe twashyizeho igiciro…

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko nyuma y’uko  Polisi ihaye abo baturage ubwo bwato, hari itsinda ry’ubuyobozi bw’aho batuye bwihuje n’abaturage bakora komite, ari nayo yashyizeho icyo giciro.

Gusa Mupenzi avuga ko igihe kizagera akamanukana n’abo bakorana bagasura abo baturage bakarebera hamwe uko ikibazo kifashe.

Ati: “Reka tuzabasure dukore isesengura kugira ngo tutagendera ku kibazo cy’umuturage umwe cyangwa babiri tugasenya ibyo bari bamaze kugeraho. Murazi ko hari ubwato twigeze kubaha, ariko nyuma twasanze barabitse moteri kubera imicungire mibi. Reka tuzasuzume turebe ko hari abajya bishyura menshi abandi bakishyura make.”

Ubwato Ikirwa cya Mushungo cyahawe na Polisi y’u Rwanda bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 60, bukaba bufite agaciro ka miliyoni Frw 9.

Muri Nyamasheke hari ibirwa byinshi biherereye mu kiyaga cya Kivu. Bimwe mu birwa bizwi birimo:

Ikirwa cya Kirehe kigizwe n’ibirwa bitatu, bibiri muri byo bituwe n’abaturage. Biherereye mu Murenge wa Macuba, Akagari ka Rugali.

Ikirwa cya Ruzi: Kirehe na Ruzi ni ibirwa bibiri bituwe bifatwa nk’umudugudu umwe wa Kirehe.

Ikirwa cya Ishyute: Iki kirwa nacyo giherereye mu karere ka Nyamasheke kandi cyagaragaye mu bugenzuzi bwakozwe ku bidukikije mu birwa byo mu kiyaga cya Kivu.

Ibi birwa bizwiho kugira ubutaka burumbuka, ubwiza nyaburanga n’amahumbezi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwasuye abatuye kuri ibi birwa kugira ngo burebere hamwe imibereho yabo no kubagezaho ibikorwa remezo by’ingeri nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version