Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 50 Cent Yanze Miliyoni $3 Yahawe Na Trump
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduro

50 Cent Yanze Miliyoni $3 Yahawe Na Trump

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2024 7:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukinnyi wa Filimi akaba n’umwe mu baraperi bakomeye bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika 50 Cent yanze miliyoni $3 yari yemerewe na Donald Trump ngo azaririmbe aho uyu munyapolitiki yiyamamazaga kuri iki Cyumweru gishize.

Trump yari ari ku kibuga kinini kitwa Madison Square Garden kiri muri New York ahari  hateraniye abo mu Ishyaka rya Trump ry’aba Republicans.

Mu kiganiro kitwa “The Breakfast Club” niho Cent yabitangarije.

Yagize ati: ” Nagiye kubona mbona nomero irampagaye bashaka ko nazaba mpari ngo mbaririmbire indirimbo Many Men ariko ndabahakanira”.

Avuga ko n’ubusanzwe adakunda Politiki, akavuga ko ari yo yakoze kuri mugenzi we Kanye West wigeze kuvuga nabi Ubuyapani.

Byamuviriyemo ingaruka zirimo no kutajya mu Buyapani ngo ahakorere igitaramo ndetse ngo byatumye bitamworohera no kugikorera muri Amerika no mu Burayi.

Igitaramo aherutse gukora yahisemo kugikorera mu Bushinwa.

50 Cent ni umuraperi uzwi no muri filime, imwe yamenyekanyemo ni iyitwa Get Rich or Die Trying.

Aba akina ari umwana wakuriye mu muryango ukennye ariko afite intego yo gukira uko byagenda kose.

Yacuruje ibiyobyabwenge, ajya mu mabandi biza kurangira akize.

Curtis James Jackson III yavutse mu mwaka wa 1975 avukira ahitwa South Jamaica.

Yatangiye muzika mu mwaka wa 1996.
Bivugwa ko atunze arenga miliyoni $50.

TAGGED:50 CentAmadolariAmafarangaTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr.Rwamucyo Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30
Next Article Polisi Yemeje Ko Yafunze Miss Divine Nshuti Muheto
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?