Umukinnyi wa Filimi akaba n’umwe mu baraperi bakomeye bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika 50 Cent yanze miliyoni $3 yari yemerewe na Donald Trump ngo azaririmbe aho uyu munyapolitiki yiyamamazaga kuri iki Cyumweru gishize.
Trump yari ari ku kibuga kinini kitwa Madison Square Garden kiri muri New York ahari hateraniye abo mu Ishyaka rya Trump ry’aba Republicans.
Mu kiganiro kitwa “The Breakfast Club” niho Cent yabitangarije.
Yagize ati: ” Nagiye kubona mbona nomero irampagaye bashaka ko nazaba mpari ngo mbaririmbire indirimbo Many Men ariko ndabahakanira”.
Avuga ko n’ubusanzwe adakunda Politiki, akavuga ko ari yo yakoze kuri mugenzi we Kanye West wigeze kuvuga nabi Ubuyapani.
Byamuviriyemo ingaruka zirimo no kutajya mu Buyapani ngo ahakorere igitaramo ndetse ngo byatumye bitamworohera no kugikorera muri Amerika no mu Burayi.
Igitaramo aherutse gukora yahisemo kugikorera mu Bushinwa.
50 Cent ni umuraperi uzwi no muri filime, imwe yamenyekanyemo ni iyitwa Get Rich or Die Trying.
Aba akina ari umwana wakuriye mu muryango ukennye ariko afite intego yo gukira uko byagenda kose.
Yacuruje ibiyobyabwenge, ajya mu mabandi biza kurangira akize.
Curtis James Jackson III yavutse mu mwaka wa 1975 avukira ahitwa South Jamaica.
Yatangiye muzika mu mwaka wa 1996.
Bivugwa ko atunze arenga miliyoni $50.