80.5% By’Abanyarwanda Batanga Mutuelle De Santé -RSSB

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, ivuga ko Abanyarwanda bamaze kujya mu bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé bangana na 80.5%.

Akarere ka Gakenke niko kaza ku mwanya wa mbere mu kwishyura mutuelle de santé(91.9%) kagakurikirwa n’Akarere ka Gisagara(90.1), hagakurikiraho Akarere ka Nyaruguru(88.4%), hagakurikiraho Akarere ka Gicumbi( 87.6%) nyuma hakaza Akarere ka Burera ( 85.4%).

https://twitter.com/RSSB_Rwanda/status/1568141567277268992?s=20&t=Drwoc4y-kpXl4v2go1zAGQ

Mu gihe Akarere ka Kicukiro ari ko gafite abaturage bakize kurusha abandi mu Rwanda, aka karere ni ko kari ku mwanya wa nyuma mu kwishyura mutuelle de sante kuko gafite amanota angana na 67.4%.

- Advertisement -

Kicukiro ikurikirwa n’Akarere ka Nyarugenge gafite 69.7%, hagataho Akarere ka Gasabo gafite amanota 70.6%.

Akarere ka Nyagatare niko gakurikiraho n’amanota 72.2% nyuma hagakurikiraho Akarere ka Rubavu gafite 73.2%.

Intara y’Amajyaruguru niyo yitabira cyane gutanga mutuelle de sante kuko ifite 84.6%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 82.2%, hagakurikiraho Intara y’i Burasirazuba ifite amanota y’ubwitabire agana na 79.8%, igakurikirwa n’Intara y’i Burengerazuba ifite ubwitabire bungana na 77.8% nyuma hakaza Umujyi wa Kigali ari nawo wa nyuma mu bwitabire bwo gutanga mutuelle de santé ku kigero cya 69.6%.

Abasesengura iby’ubuzima n’imibereho y’Abanyarwanda bavuga ko impamvu ituma abatuye Umujyi wa Kigali batitabira gutanga mutuelle cyane ari uko basanzwe bishoboye kandi bakagira n’ubundi bwisungane mu kwivuza butandukanye.

Kwivuza kare ni ngombwa waba waratanze cyangwa utaratanga mutuelle de sante

Hari n’abavuga ko abifite bahitamo kujya biyishyurira kuri serivisi runaka z’ubuzima kubera ko iyo zishyurwa na mutuelle hari izo itishyura kubera guhenda, hakaba n’izo yishyura igice kandi imiti yazo ihenze.

https://twitter.com/RSSB_Rwanda/status/1568141555315220481?s=20&t=Drwoc4y-kpXl4v2go1zAGQ

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version