Burera: Urubyiruko Rwamenye Amayeri Y’Abacuruza Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Clémentine Ishimwe wo muri Burera avuga ko ajya akumva iby’ubucuruzi bw’abantu ku nshuro ya mbere, yabyumviye ku mbuga nkoranyambaga.

Yahumviye ubuhamya bw’umukobwa wajyanywe mu muhanga(atavuga ayo ari yo) asezeranywa kwiga Kaminuza ariko ageze yo akoreshwa uburaya.

Amahirwe y’uwo mukobwa ni uko ngo yaje kubonwa na Ambasade y’u Rwanda ikamucyura.

Ndetse Ishimwe avuga ko akiri umunyeshuri nabwo hari umwarimu wababuriraga ko hanze aha hari abacuruza abakobwa bababeshya akazi cyane cyane mu mahanga.

Nyuma yo kumva ibyo muri icyo gihe cyahise, kuri uyu wa Kabiri Tariki 18, Gashyantare, 2026 yumvise ubuhamya bw’uwajyanywe mu muhanga agacuruzwa, Clémentine Ishimwe agasanga bya bintu koko ‘bikomeye’.

Niyo mpamvu yagize ati: “Njyewe ndamutse menye umwana ko ari muri izo nzira, ntashoboye kumuhana ngo anyumve nabibwira RIB ikabona uko yabikurikirana.”

Vincent Hagirimana nawe wari waje mu bukangurambaga RIB ifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga w’abinjira n’abasohoka, IOM, avuga ko hari umwe mu bahoze ari inshuti ze wagiye muri Uganda gupagasa ariko babuze irengero rye.

Uyu musore asanzwe akomoka muri Rutsiro ariko yagiye gupagasa muri Burera.

Avuga ko ari ngombwa kugira amakenga mu bintu byose, umuntu ntakururwe n’amakuru aryoheye amatwi ariko ashobora kuba ari ikinyoma kizashegesha uwakibeshywe.

Ati: “N’ubwo uwo muntu yaba yakweretse impapuro zerekana ‘koko’ ko yabonye akazi ujye umubaza niba iwabo babizi kandi babyemera, unamubaze niba inzego z’aho atuye zibizi.”

Asanga ari ngombwa ko n’abantu bazi uwo muntu baba bakwiye kumutabariza, bakagira uburyo bwo kumenyesha inzego ayo makuru, wenda zigakumira, agatabarwa.

Umuyobozi w’Ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude yemeza ko ibyaha byo gucuruza abantu no kubashakiramo inyungu byugarije abafite hagati y’imyaka 18 na 30.

Ni urubyiruko.

Ababagura baba bashaka kubakoresha imirimo y’agahato, kujyana abakobwa mu buraya bw’agahato aho usambanyije uwo mukobwa yishyura uwamumuhaye.

Hari n’ababagwa bagakurwamo ingingo nzima zigacuruzwa mu bihugu by’abaherwe, abo zivanywemo bakaba ibisenzegeri

Ntirenganya ati: “Hari n’abakuze nabo bashukishwa ibitangaza, bagata ingo zabo , bagata imiryango yabo bakajya mu bikorwa nk’ibyo, bagakoreshwa ubutaruhuka, batabikora bagahura n’ibihano bikomeye. Ndetse hari n’abahaburira ubuzima.”

Ku rundi ruhande, uyu mukozi wa RIB avuga ko iyo uru rwego rumenye amayeri abagizi ba nabi bakoresha bacuruza abantu, rushyiraho ingamba zo kubitahura no kubikumira.

Kuri we, ibyo ntibyashoboka nta bufatanye bw’abaturage.

Abo baturage nibo kandi RIB iburira ibabwira kwitondera ibica ku mbuga nkoranyambaga kuko ari zo zicishwaho ubutumwa bw’abagamije kugirira abandi nabi.

Ubukangurambaga bwa RIB bwahereye muri Burera mu Mirenge yegereye Uganda.

Gicumbi, Burera na Musanze nitwo Turere tw’Amajyaruguru dukora kuri Uganda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *