Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, Goverineri Maurice Mugabowagahunde, Meya Nzabonimpa Emmanuel bari mu bayobozi bahuye ngo biyemeze kurwanya igwingira muri Gicumbi.
Iby’iki kibazo biherutse kuvugirwa mu Nama y’igihugu y’umushyikirano ubwo Ivan Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yanengaga Gicumbi ko igwingiza abana mu by’ukuri ntacyo ibuze.
Imibare igaragaza ko igwingira muri Gicumbi rirenga 38.8% mu gihe mu gihugu hose riri kuri 27% nk’impuzandengo.
Twibukiranye ko mu mwaka wa 2020 igwingira muri Gicumbi ryari kuri 42.2.
Imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi, Ivan Murenzi yavuze ko kuba Gicumbi iri mu turere twa mbere dufite umukamo uri hejuru ariko ikaba iya mbere mu kugwingiza abana, ari ikintu kibabaje.
Ati: “Ubusanzwe Akarere ka Gicumbi kari mu dufite ubukene buri hasi, ariko kakaba Akarere ka mbere gafite abana bagwingiye. Abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye ni 40%. Ndetse ako Karere kari mu Turere tugira amata.”
Murenzi yavuze ko ikibazo kiri i Gicumbi ari imyumvire mu babyeyi bahitamo kugurisha ibiribwa cyangwa ibinyobwa ubusanzwe bigirira akamaro imibiri y’abana.
Imikoranire n’abayobozi nayo yafasha nk’uko uwo muyobozi wa statistics abyemeza.
Nyuma yo kumva iki kibazo, inzego zivugwa mu bika byabanje zakoranyeho ngo zihurire ku Biro by’Akarere ka Gicumbi zige kuri iki kibazo zigire ibyo ziyemeza.
Mu gufungura iyo nama, Guverinoma Maurice Mugabowagahunde yavuze ko ari ngombwa ko inzego zibirebera hafi.
Yavuze ko ibyo kurebera ikibazo mu by’imibare bidahagije.
Ngo bafashe ingamba zo gukemurira ibibazo mu isibo.
Ati: “Twafashe ingamba zo kuva mu mibare tukajya aho ibibazo biri koko. Turashaka kumenya amazina y’abo bana, tukabasanga mu miryango, tugafatira hamwe ingamba.”
Undi muyobozi wagize icyo avuga kuri iyi ngingo mu izina rya sosiyete sivile ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO Me Emmanuel Safari.
Avuga ko kugira ngo igwingira mu bana bo muri Gicumbi n’ahandi rishire, kubigeraho bigomba gushingira ku kwiha intego zishingiye ku ijanisha runaka ryo kurirwanya bikazaba byagezweho mu gihe runaka.
Iryo janisha ariko ngo rigomba kugerwaho binyuze mu bikorwa bifatika n’imikoranire ihamye.
Ati: “Kungurana ibitekerezo ni kimwe ariko turifuza ko tuva aha twafashe ingamba zitareba Gicumbi cyangwa Amajyaruguru gusa, ahubwo ari iz’igihugu cyose.”
Bamwe mu bavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo muri Gicumbi by’umwihariko bavuze ko ababyeyi bagomba gushyirirwaho uburyo bwo kwigishwa uko indyo y’umwana itegurwa.
Nanone hatanzwe igitekerezo cyo guhugura abagiye kurushinga, bigasa no kubabwira ibibonekera mu rushako birimo kubyara cyangwa kutabyara n’uko ibyo byose umuntu abyitwaramo.
Umwana wavuze mu izina rya bagenzi be akaba yaje ahagarariye abo muri Rulindo yasabye ubuyobozi kuzongera umubare w’ibigo abana bafatiraho ifunguro ku ishuri.
Kuri we, bizatuma abana barushaho gukunda ishuri barikundishe n’abandi batararijyamo cyangwa barivuyemo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée yemeza ko kugwingira ari ikibazo kiremereye igihugu haba mu rwego rw’ubuzima no mu rw’ubukungu.
Yibukije ko umwana wagwingiye atiga ngo atsinde.
Uwimana Consolée avuga ko inzego zose zigomba gukorana mu guhashya iki kibazo niba zishaka ko abana b’u Rwanda bazarubera igishoro gifatika.
Mu mwaka wa 2025 igwingira mu bana riri kuri 27% mu gihe mu myaka itanu ishize ryari 33%.

