US Irasaba Ubwongereza Ikirwa Yazakoresha Mu Gutera Iran

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Amerika n’u Bwongereza bagiye kuganira ku ikoreshwa ry’ibirindiro bya Diego Garcia mu gutera Iran mu gihe Iran yo yamagana iterabwoba rya Trump.

Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, n’uw’u Bwongereza bahuye kuri uyu wa Gatanu i Washington ngo baganire ku mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ku hazaza h’Ibirwa bya Chagos, cyane cyane ku ikoreshwa ryabyo rishoboka ry’ikigo cya gisirikare cya Diego Garcia cy’u Bwongereza muri ibyo birwa mu gitero gishya Amerika ishobora kugaba kuri Iran.

Perezida Donald Trump yanenze Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, kubera amasezerano yasinywe umwaka ushize yemereraga u Bwongereza gushyikiriza Ibirwa bya Chagos ibirwa bya Maurice, ariko bugakomeza kugenzura Diego Garcia binyuze mu masezerano y’ubukode bw’imyaka 100.

Trump yavuze ko ibyo ari “ikosa rikomeye cyane” anasaba Starmer “kudatanga Diego Garcia,” ndetse agaragaza ko “Iran nitemera kugirana amasezerano” na Amerika ku bijyanye na gahunda yayo ya kirimbuzi, “bishobora kuba ngombwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha Diego Garcia n’ikibuga cy’indege kiri i Fairford (mu Bwongereza) kugira ngo zikumire igitero gishobora gutegurwa n’ubutegetsi budahagaze neza kandi buteye inkeke bya Iran”.

Ku wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashyize ahagaragara itangazo rishyigikira amasezerano y’i Londres n’ibirwa bya Maurices yo kubiha ubusugire ku gace k’inyanja y’Abahinde kari kagifitwe n’u Bwongereza.

Ariko bukeye bwaho, Trump yongeye kubyamagana ku mbuga nkoranyambaga, abyita “igikorwa cy’UBUPFU BUKOMEYE,” anabihuza n’ibyo amaze igihe avuga byo kugaba igitero kuri Iran mu gihe Repubulika ya Kisilamu itakwemera amasezerano mashya agamije kugenzura no kugabanya gahunda yayo ya kirimbuzi.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Times, hamwe n’ibindi bitangazamakuru byaho, byatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza yanze guha Amerika uburenganzira bwo gukoresha Diego Garcia ndetse n’ikigo cy’Ingabo zirwanira mu kirere cya Fairford mu Bwongereza — byombi byakira indege z’intambara za Amerika zishobora kuguruka intera ndende — mu bitero bishya kuri Iran.

Aka gace kagizwe n’ibirwa birenga 60, ikinini muri byo kikaba ari Diego Garcia, aho hakaba ikigo cya gisirikare gihuriweho n’u Bwongereza na Amerika.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yanze kugira icyo itangaza ku buryo bwihariye ku bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare, ariko umuvugizi wa Guverinoma yabwiye CBS News ko u Bwongereza bushyigikiye ibiganiro bya politiki biri gukorwa hagati ya Amerika na Iran, yongeraho ati: “Iran ntigomba na rimwe kugira intwaro za kirimbuzi, kandi icyo dushyize imbere ni umutekano mu karere.”

CBS News yemeje ko ikibazo cya Diego Garcia cyaganiririwe i Washington ku wa Gatanu mu nama ya Rubio n’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, Yvette Cooper.

Perezida Trump yategetse kohereza ingabo nyinshi za Amerika hafi ya Iran ziri mu bwato bw’intambara bwinshi mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Tehran ngo yemere amasezerano ku bijyanye no gutunganya Uranium.

Izo ngabo zirimo itsinda ry’ubwato bw’intambara USS Abraham Lincoln, busanzwe mu Nyanja ya Arabie, ndetse n’irindi tsinda riyobowe n’ubwato bunini kurusha ayandi ku isi, USS Gerald R. Ford, bwabonetse bwambuka umuyoboro wa Gibraltar bwerekeza mu Nyanja ya Mediterane.

Izo ngabo zos zizaba ziri mu ntera ishobora kuzifasha kugaba igitero kuri Iran.

Hagati aho, Iran yamaganiye muri iterabwoba rya Trump ryo kugaba igitero mu gihe ibiganiro bya dipolomasi byaba bidatanze umusaruro.

Mu ibaruwa yohererejwe abagize Akanama ka UN gashinzwe umutekano, Iran yavuze ko amagambo ya Trump ku ikoreshwa rishoboka rya Diego Garcia mu gitero ari “ukurenga ku mugaragaro “ku mategeko mpuzamahanga, kandi ko bishobora “kuzanira akarere icyiciro gishya cy’amakimbirane n’umutekano muke.”

Iyo baruwa yavuze ko Iran “yitabiriye ibiganiro bya kirimbuzi mu buryo bwubaka, bukomeye kandi bufite ubushake,” kandi isaba UN n’ibihugu biyigize “gufata ingamba bidatinze, bitararenze igihe,” kugira ngo “Amerika ihagarike ako kanya iterabwoba ryayo ritemewe ryo gukoresha ingufu.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *