Guhera ku italiki 02 kugeza ku italiki 13, Kanama(8), 2026, mu Karere ka Ruhango mu mirenge inyuranye hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zikaze zingana na litiro 122,000.
Abazimena bavuga ko ikigamijwe ari ukuzivana mu baturage cyane cyane urubyiruko kugira ngo badakomeza kuzinywa zikabangiriza ubuzima.
Uretse abantu 50 bivugwa ko zishe mu mezi atandatu ashize, Minisanté yemeza ko hari abandi 100 zatumye bahuma burundu.
Hejuru y’abo, hiyongeraho abandi 11,000 izo nzoga zabase, ubu barimo abari kwitabwaho ngo barebe uko bazireka buhoro buhoro.
Hari n’abo zangirije impyiko ku buryo bashyizwe ku byuma by’ikoranabuhanga ry’abaganga ngo biziyungurure.
Muri Ruhango ibyo kumena izi nzoga abaturage bise ‘icyuma’ kubera ubukana bwazo bwo kwangiza inyama zo mu nda, byayobowe na Meya Habarurema Valens kandi mbere yo kuzimena habanje kugenzurwa niba zitagaragara mu mirenge icyenda y’Akarere.
Amakuru Taarifa Rwanda ikesha Kigali Today avuga ko muri ziriya litiro, izigera ku 90,000 zari izo mu macupa apfundikirwa cyangwa ahandi bapfunyika inzoga.
Harimo kandi litiro zisanga 10,000 z’inzoga zengwa Kinyarwanda ariko mu buryo bupfuye hakaba n’izindi litiro 111,000 iz’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.
Abagenzuzi basanze imirenge ya Bweramana, Byimana, Kabagali na Kinazi ari yo irimo ‘izo nzoga mbi’ nyinshi kurusha indi.

Harerimana Valens avuga ko kurengera ubuzima bw’abaturage ari inshingano ikomeye ya buri muyobozi.
Ati: “Ntabwo dushobora kwihanganira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko ari uburozi buteza impfu, ubuhumyi n’ibindi byago bikomeye ku muntu. Turasaba abacuruzi n’ababikora kubahiriza amategeko, naho abaturage tukabasaba kwirinda kubinywa.”
Yabwiye abandi bayobozi gukomeza kugenzura iby’izi nzoga kandi hagira uwo bigaragara ko arenga ku mabwiriza yo kuzica, agakurikiranwa.
Haba mu Ruhango n’ahandi iki gikorwa cyageze, abaturage bishimira ko kiri kubakiza ibinyobwa byari bigiye kuzahindura abana babo ibisenzegeri.
Abaturage basabwa kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bagatanga amakuru ku bikorwa byo gukora, gukwirakwiza cyangwa gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Abacuruzi n’abakora ibinyobwa binyuranye nabo bibukijwe ko kubahiriza ibipimo n’amategeko agenga ubucuruzi ari inshingano zabo, ibyo batumva neza bakabisaho ubujyanama.
Muri Ruhango haherutse kumvikana amakuru y’abantu umunani bishwe no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

