Ese Kwandikisha Ikaramu Mu Ikayi Hari Icyo Bikimaze?

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Kwandikisha intoki bifite akamaro kanini.

Ubushakashatsi mu by’imitekerereze buvuga ko impamvu igisekuru bita Generation X (Gen X) kigizwe n’abantu bakunda kwandika ku rupapuro atari uko batinya ikoranabuhanga.

Ahubwo ni uko ubwonko bwabo bwakuze mu gihe kwibuka no kwandikisha intoki byari ubumenyi bw’ingenzi cyane mu kazi no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abagize iki gisekuru bavutse hagati ya 1965 na 1980.

Ishyire mu mwanya w’umuntu witabiriye  inama ihuje abantu bo mu bisekuru bitandukanye.

Abari mu myaka ya 20 barakoresha za ‘tablets’ abandi bagahinduranya hagati ya laptops na telefoni, ariko umuyobozi w’inama we afite agakayi n’ikaramu ari kwandika.

Uwo muntu afite byibura imyaka nka 50.

Mbere yo kumutekereza nk’udasobanukiwe n’ikoranabuhanga, banza wibaze: Ese ubwonko bwe bushobora kuba bukora ikintu ubwawe butakora?

Hari umwanditsi winditse mu kinyamakuru Pyschology Today wanditse kuri iyi ngingo y’itandukaniro rishingiye ku bisekuru.

Yanditse ko mu isuzuma yakoze, yaje gusanga burya ahanini abantu bandikisha ikaramu mu ikayi baba bazi gufata ibintu mu mutwe kurusha abandikisha intoki ku byuma by’ikoranabuhanga.

Uko ubwonko bwubatswe n’ikaramu n’urupapuro

Ab’igisekuru cya Gen X ni bo ba nyuma bakuriye mu isi itarimo ikoranabuhanga rigezweho. Kugira ngo bamenye kwandika byasabaga ko bakoresha ibindi bitari mudasobwa.

Kugira ngo bamenye ibyo bigishishwa byabasaga gufata ibintu mu mutwe kandi byinshi.

Nomero za telefoni z’abantu babo, iz’irangamuntu, iz’ibyemezo by’amavuko, amazina y’ahantu, imigani, ibisakuzo n’ibindi.

Ab’ubu bo ntibirirwa bigora ahubwo babibitsa murandasi, ejo babikenera bakayibaza ikabizana.

Bumva ko gufata ibintu mu mutwe ari ukurushywa n’ubusa.

Abantu bakwiye kumva ko gufata mu mutwe ibintu byinshi bisaba no kugira ubwonko bukora neza. Ni akazi k’ubwonko busanzwe budafite byinshi bibubangamira.

Umwarimu Michael A. Smith wo muri University of Maryland yarabisobanuye ati: “Igikorwa cyo kwandika n’intoki gikoresha ubwonko mu buryo budashobora gusimbuzwa. Iyo twandika n’intoki, ntituba twandika gusa, ahubwo tuba turimo gusuzuma no gusobanukirwa neza amakuru.”

Ibi bisobanura ko ab’igisekuru cya Gen X bamaze imyaka myinshi batoza ubwonko bwabo kwandika: gukora inyuguti, guhuza ibitekerezo n’imikorere y’umubiri kandi bigafasha mu kubaka imiyoboro mishya y’udutsi tw’ubwonko mu Cyongereza  bita ‘neural pathways’.

Kwandikisha intoki ni ikintu kigari

Nk’uko gutwara igare bitibagirana, kwandika n’intoki ku bantu bo gisekuru cyo guhera mu mwaka wa 1965 kugeza mu mwaka wa 1980 nabyo ntibyapfa kwibagirana kuko biba ari akamenyero k’igihe kirekire.

Ariko birenze ibyo!

Ubushakashatsi bwakorewe muri University of Stavanger bwerekanye ko hafi 40% by’urubyiruko rwo muri Generation Z bagira ikibazo cyo kwandikisha intoki. Uretse kwandika nabi, hari n’ubwo babura icyo bandika.

Ubusanzwe iyo wandika n’intoki, ubwonko bukoresha ibice byinshi bijyanye n’ururimi, gutekereza imiterere y’inyuguti(ingombajwi n’inyajwi), iy’ibihekane ndetse bigatuma n’inyama z’umubiri zirimo izigize intoki n’ikiganza zikora.

Ibi rero bikururira ubwonko bw’umuntu gukorana n’ibindi bice by’umubiri biba bikenewe muri aka kazi bityo bikaba umwitozo ngororamubiri n’umwitozo w’ubwenge icya rimwe.

Ariko iyo wandikira kuri mudasobwa cyangwa kuri telefoni, akenshi ukoresha uburyo bumwe bwisubiramo (repetitive circuits) gusa.

Bisa neza neza n’uko washushanyisha intoki mu gihe undi we akanda ‘print’ ishusho ikikora ikanisohora mu mashini nta ruhare runini abigizemo.

Igihe kwibuka amakuru byari uburyo bwo gupfa cyangwa gukira

Abo hambere ya mudasobwa bari bazi neza ko kwibagirwa ikintu runaka byavugaga ko hari amahirwe batakaje wenda ubutazagaruka.

Kudafata mu mutwe igitekerezo cy’umushinga runaka byabaga bivuze ko uguhombeye burundu kuko nta email zo kuwubika ho zari zihari.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko kwandika n’intoki bikangura ibice by’ubwonko bifasha kwibuka, gusobanukirwa no kwitondera ibyo wandika, ibi bikaba bitaba ku bantu bandikisha mudasobwa zonyine.

Hari andi makuru avuga ko kwandikisha intoki mu ikayi bifasha kwiga indimi kandi abana biga kwandika n’intoki bakiri bato bakunda gusoma no gusobanukirwa vuba kurusha abigira ahanini kuri ‘tablets.’

Icyakora, ni ngombwa kumenya gushyira mu gaciro. Taarifa Rwanda ntigira abantu inama yo kuzibukira gukoresha mudasobwa.

Icy’ingenzi ni ukumenya ko byombi ari ingirakamaro, umusomyi akihitiramo uburyo bumunogeye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *