Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu italiki 03, Kamena, 2026, mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, hadutse imirwano hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi bo ku ruhande rw’abagabo batangaje ko batavuga rumwe na Perezida w’iki gihugu.
Abatuye henshi muri uyu murwa bavuga ko mu masaha y’umugoroba bumvise amasasu menshi kandi yakomeje ageza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Umugabo uyobora abahanganye na Perezida witwa Sharif Sheikh Ahmed nawe akaba yarayoboye iki gihugu yabwiye BBC ko abo bafatanyije muri iyi ntambara badatewe ubwoba n’abo bahanganye.
Ati: “Niba Perezida n’abasirikare be bakeka ko dufite ubwoba cyangwa tugiye guhunga, ntabwo turi buhunge.”
Kuri X, Sheikh Ahmed yavuze ko imirwano iri kuba idahagarika imyigaragambyo bateguye mu murwa mukuru.
Ni imyigaragambyo avuga ko ari iy’abaturage, ikaba igamje guca akarengane bakorerwa karimo no kuba Leta ikoresha nabi umutungo n’ububasha ifite.
Abo basirikare barwana na Leta kandi baherutse gushinga bariyeri mu bice binyuranye bya Mogadishu.

Kuba Somalia ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, bituma hari abakeka ko ibyayo bishobora kugira ingaruka no ku bihugu by’uwo muryango cyane cyane ibyo baturanye by’umwihariko Kenya.
Kurwana hagati y’impande zihanganye kwatangiye nyuma y’uko ibiganiro byo kuzunga binaniranye Sharif Sheikh Ahmed na Perezida Hassan Sheikh Mohamud w’iki gihugu hamwe na Hassan Ali Khaire wahoze ari Minisitiri w’intebe bananirwaga kumvikana uko igihugu cyayoborwa.

Ku rubuga rwa Facebook, Hassan Ali Khaire yanditse ko we n’itsinda rye ari bo batewe n’ingabo za Leta zoherejwe na Perezida w’igihugu.
Uruhande rwa Leta ya Somalia narwo rwashinje Hassan Ali gutegura ibi bitero ku ngabo za Leta.
Ingingo ikomeye itera amakimbirane ni uko ntacyo impande zihanganye muri iki kibazo cya politiki zemeranyije kigomba gukurikiraho nyuma y’uko manda ya Perezida uri ku butegetsi irangiye muri Gicurasi uyu mwaka ariko ntave ku butegetsi.
Icyo gihe, Perezida Mohamud yatangaje ko igihe cye cyo gutegeka kigomba kwiyongeraho umwaka umwe.
Sharif Sheikh Ahmed ni umunyapolitiki wabaye Perezida wa Somalia kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu 2012.
Mbere yo kuba Perezida, yari umwe mu bayobozi b’ihuriro ryitwaga Islamic Courts Union ryagize uruhare rukomeye muri politiki n’umutekano wa Somalia mu myaka ya 2000.
Mu gihe yari Perezida, yayoboye Guverinoma y’inzibacyuho ya Somalia mu gihe igihugu cyakoraga uko gishoboye ngo kive mu bibazo by’intambara n’umutekano muke.
Guverinoma ye yakoze ibikorwa byo kongera kubaka inzego za Leta no kurwanya umutwe wa Al-Shabaab.
Nyuma yo kuva ku butegetsi yakomeje ibikorwa bya politiki ashinga ishyaka rya Himilo Qaran kandi akomeza kuba umwe mu banyapolitiki bazwi cyane muri Somalia.
Hassan Ali Khaire (cyangwa Hassan Ali Khayre) nawe ni umunyapolitiki wo muri Somalia wabaye Minisitiri w’Intebe wa Somalia kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2020.

Yashyizwe kuri uwo mwanya na Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi cyane nka Farmaajo ndetse yanabaye umuyobozi muri sosiyete y’ubucukuzi bwa peteroli yitwa Soma Oil & Gas.
Yize siyansi politiki muri University of Oslo kandi afite ubwenegihugu bwa Somalia na Noruveje.

