Minisiteri y’itumanaho no kumenyekanisha ibya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyatanze Juliana Amato Lumumba ngo azahatane na Louise Mushikiwabo k’ubuyobozi bw’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, La Francophonie (OIF).
Intero y’abamwamamaje ni uko ari umugore uzaharanira ko Igifaransa gikomera, kigahuza kandi kigakorera mu nyungu z’abaturage.
Itangazo rya Minisiteri ivugwa aha, rivuga ko kandidatire ye igaragaza ubushake bw’igihugu bwo kugira uruhare mu kuvugurura no kurushaho kugaragaza imbaraga z’umuryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa.
Mu itangazo rye, Crispin Mbadu Phanzu, Minisitiri wungirije ushinzwe Francophonie na Diaspora ya Kongo, yavuze ko DRC ishaka kugira uruhare mu kubaka Francophonie igezweho, irangwa n’ubwuzuzanye kandi yegereye abaturage.
Yashimangiye ko ubunyamwuga bwa Amato Lumumba, ukwiyemeza kwe mu guteza imbere abagore n’urubyiruko, n’icyerekezo cye cya Francophonie bishingiye ku bufatanye n’ubwuzuzanye, bituma aba umukandida ufite icyerekezo n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo yemera.
Amato Lumumba afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu buyobozi bwa Leta, dipolomasi, ubutwererane mpuzamahanga no kuyobora ibikorwa by’ubukungu muri Afurika.
Ni umwe mu bantu bazwi ku rwego rwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga nk’uko DRC ibyemeza
Yize muri École des Hautes Études en Sciences Sociales (EHESS) i Paris. Mu mirimo ya Leta, yabaye Visi-Minisitiri w’Umuco n’Itangazamakuru, nyuma aba Minisitiri w’Umuco hagati ya 1997 na 2001.
Nk’umucuruzi, yashinze anacunga ibigo byinshi bikora mu bijyanye n’ubujyanama, itumanaho n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Hagati ya 2007 na 2015, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro bita Union des Chambres de Commerce Africaines, d’Industrie, d’Agriculture et de Professions (UACCIAP) i Cairo mu Misiri.
Kuva mu 2015, yagiye atanga ibiganiro mpuzamahanga ku nsanganyamatsiko zirimo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi bwa Afurika, kwishyira hamwe k’umugabane, n’ingamba nshya z’iterambere.
Amato Lumumba avuga indimi eshanu ari izo: Igifaransa, Icyarabu, Icyongereza, Ilingala n’Igiswahili.
Juliana Amato Lumumba ni umukobwa wa Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa DRC nyuma y’ubwigenge mu 1960.
Izina rya Lumumba rifite uburemere mu mateka ya Afurika kubera uruhare rwa Patrice Lumumba mu guharanira ubwigenge bwa Kongo no kurwanya ubukoloni.
Organisation internationale de la Francophonie (OIF) ni umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu n’uturere bikoresha cyangwa bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa. Washinzwe mu 1970 (icyo gihe witwaga ACCT), ugamije:
*Guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’umuco warwo;
*Guteza imbere amahoro, demukarasi n’uburenganzira bwa muntu;
*Gushyigikira uburezi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga;
*Guteza imbere ubutwererane mu bukungu n’iterambere rirambye.
Francophonie igizwe n’ibihugu n’abanyamuryango barenga 80 (abanyamuryango buzuye, abafatanyabikorwa n’indorerezi) ku migabane yose y’isi.
Afurika ni yo ifite umubare munini w’abavuga Igifaransa ku isi, bigatuma ifite uruhare rukomeye mu cyerekezo cy’uyu muryango.
Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ni umwe mu myanya ikomeye mu buyobozi bw’uyu muryango, kuko uwuriho aba ashinzwe kuyobora ibikorwa byawo, guhagararira Francophonie ku rwego mpuzamahanga no gutanga icyerekezo cy’iterambere ryayo.
Minisitiri w’Intebe w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Patrick Nduhungirehe aherutse kubwira Jeune Afrique ko u Rwanda rwongeye gutanga Louise Mushikiwabo ngo yongere yiyamamarize kuyobora uyu muryango.

Natsindira iyi manda ya gatatu azaba abaye umuntu wa kabiri uyoboye izo manda zose nyuma ya Abdou Diouf, umunya Senegal wayoboye Francophonie guhera mu mwaka wa 2003 kugeza muwa 2014.

