Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi by’agateganyo mu matora yo muri Isiraheli bigaragaza ko ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu n’andi bafatanyije bashobora kubona imyanya 54 mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe amashyaka y’abatavuga rumwe na we abarirwa imyanya 47.
Amashyaka ahagarariye Abarabu yo kugeza kuri uyu wa Gatatu arabarirwa amajwi 19.
Komite Nkuru y’Amatora (CEC) yatangaje ko amajwi arenga miliyoni enye yamaze kubarurwa, akagaragaza ko Netanyahu ari imbere, nubwo nta ruhande ruragira imyanya 61 ikenewe kugira ngo rugire ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Isiraheli yitwa Knesset.
Netanyahu ni we Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli umaze igihe kinini kuri uwo mwanya, kuko awumazeho imyaka irenga 19 yose hamwe mu bihe bitandukanye.
Nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, byakurikiwe n’intambara ya Gaza, abatavuga rumwe na Netanyahu basabye kenshi ko abazwa inshingano ku byabaye, bakavuga ko atagomba gukomeza kuyobora igihugu.
Bamushinja uburangare bwatumye inzego ze z’umutekano zidakumira kiriya gitero cyahitanye abantu 1200.
Banashyigikiye ko hashyirwaho komisiyo yigenga yo gukora iperereza ku byabaye.
Nubwo Eisenkot( yahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo za Isiraheli hagati ya 2013 kugeza 2018) n’abandi batavuga rumwe na Netanyahu bashaka kumusimbura, uko Guverinoma nshya izaba imeze ntibiramenyekana.
Bizaterwa n’ibyavuye mu ibarura rya nyuma ry’amajwi n’amasezerano amashyaka azagirana mu biganiro byo gushyiraho ihuriro rizayobora igihugu.
Ayo matora ashobora kuzagira ingaruka ku buryo Isiraheli izitwara ku kibazo cya Gaza, ku igenzura ry’umutekano muri ako gace, ku bufasha bw’abaturage no ku biganiro bigamije amahoro.
Ubusanzwe, amashyaka yo muri Isiraheli ntahuje ibitekerezo by’uko ikibazo cy’Abanyapalestine cyakemurwa.
Akomeye muri yo ntashyigikiye ishyirwaho rya Leta yigenga ya Palestine.
Kuki amatora muri Isiraheli ari ingenzi?
Umubano wa Isiraheli n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ni kimwe mu bituma amatora muri Isiraheli akurikiranirwa hafi.
Uzatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu azagira uruhare runini mu hazaza h’umubano Yeruzalemu ifitanye n’amahanga cyane cyane Irani na Amerika.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Isiraheli mu bya gisirikare, umutekano na dipolomasi.
Mu gihe Irani ari umwanzi gica w’iki gihugu.
Guverinoma nshya ishobora no kuzahindura uburyo Isiraheli izakorana na Perezida Donald Trump, cyane cyane ku bibazo bya Irani, Gaza n’umubano n’ibihugu byo mu karere.
Icyakora, guhinduka k’ubuyobozi ntibisobanura byanze bikunze ko politiki zose z’igihugu zizahinduka.
Uburasirazuba bwo Hagati ni ahantu hakomeye mu bubanyi n’amahanga kandi ibihabera bigira ingaruka n’ahandi ku isi.
Isiraheli kandi isanzwe ikorana neza n’u Rwanda mu buhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, siyansi n’ibindi.
Mu matora yo muri Isiraheli yo ku wa 27 Ukwakira 2026, abaturage 5.7 miliyoni ni bo batoye, bangana na 77.7% by’abari bemerewe gutora.

