Umuyobozi W’Ikirenga Wa Irani Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Khamenei yishwe.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yishwe mu gitero cyo mu kirere cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump ubwe. Urupfu rwe rushobora guhindura bikomeye imbaraga n’umubano wa politiki mu Burasirazuba bwo Hagati.

Khamenei, wari ufite imyaka 86, yari amaze imyaka hafi 40 ku butegetsi bwa kisilamu bwashinjwaga gukandamiza abatavuga rumwe na bwo no guhangana n’Amerika.

Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye ku isonga ry’ubuyobozi bwa Irani, kikaba ari cyo kibazo gikomeye ubutegetsi bwa Repubulika ya Kisilamu buhuye na cyo mu myaka hafi 50 bumazeho.

Ni ku nshuro ya kabiri gusa habayeho impinduka ku buyobozi bukuru kuva urupfu rw’uwashinze Repubulika ya Kisilamu, Ruhollah Khomeini, rwaba mu 1989.

Itangazamakuru rya Leta ya Irani ryemeje urupfu rwe mu gitondo cyo ku Cyumweru ku isaha ya Tehran, ariko ntihahise hatangazwa umusimbura we.

Trump: “Ni amahirwe akomeye ku baturage ba Iran”

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe Truth Social, Trump yatangaje ko Khamenei yari umwe mu bantu babi cyane mu mateka, kandi ko atashoboye guhunga ibikoresho by’ubutasi n’ikoranabuhanga rigezweho bya Amerika byakoranye bya hafi na Isiraheli mu kumuhiga.

Trump yavuze ko uru rupfu ari “amahirwe akomeye ku baturage ba Irani yo kwisubiza igihugu cyabo,” anabasaba kubyaza umusaruro iki gihe kugira ngo bahindure ubutegetsi.

Ibi bitero byemejwe nyuma y’uko Irani itageze ku byo Amerika yasabaga mu biganiro ku bijyanye na porogaramu ya nikleyeri. Irani yahise yihimura irasa misile mu bice bitandukanye aho Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare.

Trump yanavuze ko bamwe mu basirikare b’Ingabo zirinda Impinduramatwara za Iran (IRGC) ndetse n’inzego z’umutekano batakiri gushaka kurwana, kandi ko bashaka imbabazi.

Yongeyeho ko yifuza ko izo nzego zahurira hamwe n’abo yise “abakunda igihugu ba Irani” kugira ngo bagarure igihugu ku rwego rukwiye.

Ingaruka ku miterere y’ubutegetsi bwa Irani

Nubwo Amerika ishobora kugira uruhare mu ihinduka ry’ubutegetsi, ubushobozi bwayo bwo kugena ejo hazaza ha politiki ya Irani bushobora kuba buke. Amerika nta mubano wa dipolomasi igirana na Irani kuva mu 1980.

Hari impungenge ko ingabo za Irani zishobora gufata ububasha bwinshi kurushaho, zigashyira ku ruhande abayobozi b’amadini, ibintu bishobora gukomeza gukandamiza abaturage.

Trump yatangaje ko nubwo Khamenei yapfuye, Amerika izakomeza ibitero bikomeye kandi byibasiye ahantu hihariye nibura mu gihe cy’icyumweru.

Israel na yo yemeje ko abandi bayobozi bakomeye mu by’umutekano bishwe, barimo Ali Shamkhani na Mohammad Pakpour.

Umurage wa Khamenei

Khamenei yari amaze igihe kirekire ayobora Irani, ahangana n’ibihano mpuzamahanga, igitutu cy’imbere mu gihugu n’intambara zidasanzwe na Amerika na Israel.

Yahanganye n’imyigaragambyo ikomeye, kuva muwa 2009 (Green Movement) kugeza ku myigaragambyo yo mu ntangiriro z’uyu mwaka yamaganaga izamuka ry’ibiciro n’imibereho mibi.

Ubutegetsi bwe bwashinjwaga gukandamiza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe, ndetse no guheza abagore n’amatsinda amwe mu burenganzira bwabo.

Mu myigaragambyo iheruka, abantu ibihumbi bishwe nk’uko bivugwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Mu mubano n’Amerika, habaye icyizere gito mu mwaka wa 2015 ubwo ubutegetsi bwa Obama bwasinyaga amasezerano ya nikleyeri, ariko Trump aza kuyakuramo muri manda ye ya mbere.

Ibyifuzo by’abanyapolitiki ba Amerika

Politico yanditse kko Abadepite n’Abasenateri bo mu mashyaka yombi bagaragaje ibyishimo kuri aya makuru, cyane cyane abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani.

Bamwe bavuze ko Khamenei yari umunyagitugu wateje urupfu rw’abantu benshi barimo n’Abanyamerika.

Abadepite bamwe b’Abademokarate na bo bavuze ko uru rupfu ari ihumure, ariko basaba ko hatangwa umurongo uhamye w’icyo Amerika iteganya gukora mu gihe kiri imbere.

Urupfu rwa Ali Khamenei rushobora kuba intangiriro y’ihinduka rikomeye muri Irani no mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Ariko kandi rushobora guteza akajagari, guhangana kw’ingabo n’ubuyobozi bushya, cyangwa intambara ikarushaho gukaza umurego.

Ejo hazaza ha Irani haracyari mu rujijo, kandi isi yose itegereje kureba niba ibi bizavamo impinduka za dipolomasi n’ituze, cyangwa niba bizakurura indi ntambara nini mu karere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *