Ibihugu byo mu Kigobe cya Gulf bishaka ko intambara Iran imaze amezi irwana na Amerika irangira, ariko ntibyumvikana uburyo bwakorwamo.
Mu gihe Amerika ikomeje kugaba ibitero kuri Iran, ibihugu by’Abarabu byahuye n’ingaruka z’ibitero byo kwihorera Iran ibigabaho bimaza iminsi biri kugerageza guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo haboneke inzira y’amahoro ariko byarabinaniye kubera kubusanya inyungu bifite imbere y’impande zihanganye ni ukuvuga Amerika na Iran.
Amakimbirane asanzwe hagati yabyo niyo abangamira ubwo bumwe.
Mu byumweru bishize Abaminisitiri b’Intebe ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Arabia Sawudite bagaragaye mu ifoto bahagararanye, bamwe bakeka ko wenda hari umubano waba wongeye gusubira mu buryo.
Kubibona gutyo byari ukwibeshya kuko amakimbirane yo mu bihugu by’Abarabu yimbitse.
Yorodaniya n’ibihugu bigize Inama y’Ubwumvikane bw’Ibihugu byo mu Kigobe (GCC) bagiranye inama n’abayobozi ba Amerika ndetse n’abagize Kongere yayo.
Nyuma yayo, ubuyobozi bwa GCC bwasohoye itangazo ryamagana ibitero Iran yagabye ku bihugu byo muri uwo muryango.
Nubwo ibyo bihugu byose bihuriye ku ntego y’uko umuhora wa Hormuz wafungurwa ngo ubucuruzi bukomeze, ntibihuje uburyo bwakorwa.
Impamvu Abarabu bakimbirana:
Abadipolomate b’Abarabu n’abahoze ari abayobozi ba Amerika bavuga ko buri gihugu gifite inyungu zacyo.
Hari ibifite indi nzira yo kohereza peteroli na gazi mu mahanga bitanyuze muri Hormuz, hari ibifitanye ubucuruzi n’ibikorwaremezo byinshi na Iran kurusha ibindi, hakaba n’ibihugu biri guhomba bitewe n’iriya ntambara kurusha ibindi, ikintu gitera ‘ibi bihugu’ gufata iya mbere mu gutuma ububanyi n’amahanga bigira uruhare ngo iyo ntambara ihoshe.
Ibi kandi bituma Iran ibona icyuho kiri muri ibyo byose nk’uko umwe mu bayobozi b’iki gihugu aherutse kubivuga bigasubirwamo na Politico, kimwe mu binyamakuru bya Amerika bikomeye.
Yagize ati: “Bari gufatanya kugeza ubutumwa bumwe kuri Kongere no muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ariko mu by’ukuri ntibavuga rumwe.”
Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, GCC, ugizwe na Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Arabia Sawudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)
Uyu muryango washinzwe mu 1981, ariko wagiye urangwa n’amakimbirane hagati y’ibihugu biwugize kandi intambara ya Iran yarushijeho kuyagaragaza.
David Schenker wahoze ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati muri Leta ya Trump yavuze ko intambara na Iran yarushijeho gukaza ayo makimbirane.
Urugero rutangwa ni urw’uko Leta ziyunze z’Abarabu, UAE, zivanye muri OPEC(umuryango w’ibihugu bicukura bicukura petelori ku isi) hari muri Mata (4), 2026.
Undi mudipolomate yavuze ko icyo cyemezo cyarakaje cyane Arabia Sawudite, ku buryo yavuze ko uriya muryango utazongera kumera nk’uko wahoze.
Guhagarika intambara biragoye kurusha kuyitangiza…
Dufatiye ku kibazo cya Iran na Amerika, hakiyongeraho n’uko ibihugu by’Abarabu bibibona, kubona igisubizo cya dipolomasi ngo intambara ihagarare cyangwa Hormuz ifungurwe birambye, biragoye.
Hari ibihugu bishaka gukaza igitutu cy’itambara kuri Iran, mu gihe ibindi bishyize imbere gufungura inzira y’ubucuruzi.
Allison Minor wigeze gukora muri Perezidansi ya Amerika yavuze ko uriya muryango GCC ushobora nibura gufatanya n’Uburayi gucunga umutekano wa Hormuz hanyuma ibyo bihugu bigafatanya kuguyaguya u Bushinwa ngo bukoreshe ijambo ryabwo kuri Iran bityo ibe yagonda ijosi.
Gusa ntibyoroshye!
Ikibyerekana ni uko iherutse gusaba inyeshyamba z’aba Houthi kongera ibitero by’indege zitarimo abapilote ku bwato bwa Arabie Saoudite bwacaga mu Nyanja Itukura.
Iran kandi yarashe no kuri Bahrain, Kuwait na Yorodaniya.
Arabia Sawudite na yo yasubije igaba ibitero ku birindiro by’Abahouthi.
Ibihugu byose birasaba intwaro
Mu gihe ibintu ari uko byifashe, ku rundi ruhande, ibi bihugu bikomeje gutakambira Amerika ngo ibihe intwaro zazabifasha kwivuna Iran nikomeza kubirasa.
Umukozi umwe wa Kongere ya Amerika yavuze ko ibihugu byose byo muri GCC bihangayikishijwe no kuba byagabwaho ibitero na Iran.
Amakimbirane mu Barabu si aya none:
Mu myaka mike ishize, Arabia Sawudite yigeze kugaba ibitero muri Yemen nyuma y’uko UAE ihajyanye intwaro.
Arabia Sawudite na UAE bishyigikiye impande zitandukanye mu ntambara yo Sudani kuko aba mbere bashyigikiye ubutegetsi bwa Khartoum mu gihe aba kabiri bashyigikiye inyeshyamba za Rapid Support Force.
Mbere y’aho, Arabia Sawudite yari imaze imyaka ishyize Qatar mu kato mbere y’uko bongera kubana neza iyishinje gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ibyo byose kandi abanyamateka bo muri ibyo bihugu n’abakuru b’ingabo baracyabizirikana.

Nyuma y’amasezerano Amerika na Iran basinye ku wa 15 Kamena(6) 2026, bamwe batekerezaga ko ibihugu byo muri GCC byatangiye kunga ubumwe kuri iyo ngingo.
Ariko uko intambara ikaza umurego, kutizerana birazamuka, akanunu k’umubano mwiza n’amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati kakayoyoka.
Hari impungenge kandi ko buri gihugu gishobora kuba kiri guha Iran amafaranga kugira ngo itazakigabaho ibitero, ibyo bikaba byashyira mu kaga ibindi bihugu.
Hagati aho abayobozi ba GCC bavuga ko batifuza ko hafatwa imyanzuro ku ntambara ya Amerika na Iran batabigizemo uruhare.
Bavuga ko inyungu z’ibihugu byabo zigomba kwitabwaho mu masezerano yose azafatwa.
Barimo gushaka indi nzira ya peteroli
Kubera impungenge ko Hormuz ishobora gufungwa igihe kirekire, Leta zunze ubumwe z’Abarabu ziri kubaka umuyoboro mushya ujyana peteroli ku cyambu cya Fujairah ku Nyanja y’u Buhinde.
Kuwait iri kuganira na Arabia Sawudite na UAE kugira ngo ikoreshe imiyoboro yabo.

Ariko abahanga bavuga ko niyo miyoboro mishya ishobora kugabwaho ibitero na Iran igihe intambara yaba ikomeje.
Kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko intambara iri hafi kurangira.
Amerika yatangaje ko ibitero byayo kuri Iran bizakomeza kugeza igihe Perezida Donald Trump azabonera ko bihagije agategeka ko bihagarara.
Muri rusange, ibihugu byo mu Kigobe byose byifuza amahoro no gukomeza ubucuruzi bunyura muri Hormuz, ariko kutizerana, inyungu zitandukanye n’amateka y’amakimbirane bikomeje kubibuza kugira ijwi rimwe mu gushaka igisubizo cy’iyi ntambara.

