Netanyahu Na Trump Mu Ihurizo Ry’Amatora Abategereje

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Aba bagabo bakunze guhura bakaganira ku mubano hagati y'ibihugu byabo.

Kuri Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, buri gihe guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, biba ari amahirwe yo kwerekana umubano wa hafi bafitanye, nubwo rimwe na rimwe batabona ibintu kimwe.

Mu kiganiro aba bagabo bagomba kugirana vuba aha, ingingo bazatindaho izaba yihariye kuko irebana n’ubuzima bwabo bwa politiki mu gihe gito kiri imbere.

Bombi muri iki gihe bahanganye n’igitutu cya politiki imbere mu gihe mu bihugu byabo, kikaba igitutu kibanziriza amatora ateganyijwe mu bihugu byabo mu mezi ari imbere.

Mubo Trump  azahura nabo kuri uyu wa Kabiri italiki 28, Nyakanga, 2026, harimo na Netanyahu kandi- nk’uko The New York Times dukesha iyi nkuru ibyemeza- bazaganira no ku ntambara Amerika imaze iminsi ihanganyemo na Iran.

Nubwo ibihugu byombi byatangiye bifatanyije kuyirwana, muri iki gihe bisa n’aho inyungu byari bisangiye zahindutse, Yeruzalemu ihanga amaso Hezbollah muri Lebanon naho Washington ihitamo gukomeza guhangana na ba Ayatollah b’i Teheran.

Netanyahu, bigaragara ko mu baturage be hari abatakimukunze ushingiye ku biva ku makuru aba yavuye mu bibazo byahawe abaturage, agomba kwereka abo mu gihugu cye ko Amerika itamukuyeho amaboko.

Trump nawe mu mezi make ari imbere- we n’ishyaka rye ry’Aba Repubulikani- agomba kwereka Abanyamerika ko rubanda rumukunze, bikazagaragarira mu matora y’ibanze ari imbere aha mu Ugushyingo, 2026.

Nawe bizamugora kuko hari benshi mu baturage be batishimiye intambara yatangije kuri Iran ndetse abo barimo na bamwe muba Senateri.

Abo bose banamushinja ubushishozi buke bwatumye Isiraheli umushora muri iriya ntambara yarangiza ikayimutamo, ubu kuyivanamo bikaba byaramubanye ihurizo.

Intambara bashoje kuri Iran yari iyo kuyica intege ngo ntizongere gushobora gutunganya ubutare bwa Iranium bukorwamo ibisasu bya kirimbuzi gusa ibyo ntibirashoboka na n’ubu.

Danny Citrinowicz, wahoze ayobora ishami ry’ubutasi mu gisirikare cya Israel kandi akaba ari inzobere ku bibazo bya Iran mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku Mutekano w’Igihugu (Institute for National Security Studies) kiri i Tel Aviv, yavuze ko Trump agaragaza ubushake bwo kugirana amasezerano na Iran, mu gihe Israel yo idashaka no kumva ibijyanye n’imishyikirano.

Ibi bivuze ko no kuba Amerika itaremera neza kwicarana na Iran ngo bagire icyo basinye biterwa n’igitutu Isiraheli iyishyiraho.

Ati: “Trump arashaka kugera ku masezerano, ariko Isiraheli ntishaka kubyumva. Ibyo bituma inyungu zabo zitandukana.”

Citrinowicz yavuze ko abayobozi ba Israel babona gusubira mu ntambara ari byo byaba byiza kurusha amasezerano, kuko bumva ko amasezerano hagati ya Amerika na Iran yakomeza guha imbaraga ubutegetsi bwa Tehran bashaka ko buhirima.

Mu gihe Israel ishyira imbere gukumira ibyo ifata nk’akaga gashobora kuyibangamira gaturutse kuri gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi, Trump we yibanda cyane ku kurinda urujya n’uruza rw’ubwato buca muri Hormuz, inzira y’ingenzi inyuzwamo peteroli yoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Mu cyiciro giheruka cy’imirwano na Iran, Amerika yafashe ibyemezo byinshi yonyine, ndetse no mu biganiro by’amahoro byabanje, ntiyahaye Isiraheli uruhare runini nubwo yari umufatanyabikorwa muri iyo ntambara.

Abasesenguzi bavuga ko n’iyo Trump yafata icyemezo cyo kongera ibitero kuri Iran, ashobora kongera guhitamo kutinjizamo Isiraheli mu buryo bweruye.

Citrinowicz yavuze ko igitangaje ari uko Netanyahu yigeze gusaba Trump ko Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yicwa kugira ngo igihugu kitazabona intwaro za kirimbuzi.

Ati: “Ubu hari undi Muyobozi Mukuru wa Iran, ariko Isiraheli iracyavuga ko Iran igomba kongera kubuzwa kugera ku ntwaro za kirimbuzi.”

Urugendo rwa Netanyahu muri Washington rwanahujwe no kwitabira umuhango wo gushyingura Senateri Lindsey Graham, umwe mu banyapolitiki ba Amerika wari uzwiho gushyigikira Isiraheli.

Mu bihe by’amatora, Netanyahu yakunze kwifashisha umubano afitanye na Trump nk’intwaro ya politiki. Gusa muri aya mezi ashize, uwo mubano wagiye uzamo kuzamuka no kumanuka, ndetse bamwe bavuga ko ugeze ahabi.

Trump yagiye ahindagura imvugo kuri Netanyahu; rimwe akamushimira nk’umuyobozi ukomeye mu bihe by’intambara, ubundi akamugaya avuga ati: “Azakora icyo nshaka cyose.”

Yanemeje ko yigeze kumwita “umusazi” mu kiganiro bagiranye kuri telefone, ndetse anamwita “umuntu ugoye gukorana na we.”

Netanyahu yakomeje kwifata mu magambo, ntiyasubiza ku mugaragaro ibyo Trump yamuvuzeho.

Icyakora, amasezerano y’agateganyo Trump agamije guhagarika intambara na Iran mu kwezi gushize yateje impungenge muri Isiraheli, aho benshi bavuze ko atita bihagije ku mutekano w’icyo gihugu.

Abashyigikiye Netanyahu bahise batangira kunenga bikomeye Perezida Trump n’abajyanama be bakuru.

Mu Cyumweru gishize kandi, Trump yasinyanye amasezerano na Arabie Saoudite agamije kuyifasha guteza imbere gahunda y’ingufu za nucléaire zigamije ibikorwa bya gisivili.

Muri Isiraheli bahise bagira impungenge ko ibyo bishobora gutuma ibihugu byo mu Karere bitangira guhatanira intwaro zikomeye.

Nyuma yaho, Trump yavuze ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa gusa ari uko Arabie Saoudite yemeye kugirana umubano wa dipolomasi na Isiraheli, ariko ibyo ntibyakuyeho impungenge z’Abanya-Israel.

Abasesenguzi bavuga ko ibibera mu gikari hagati ya Trump na Netanyahu biba ari ibanga rikomeye.

Kuba hari igihe Netanyahu yigeze kubasha guhindura ibitekerezo bya Trump bivuze ko biba bigoye kumenya niba bombi baba batavuga rumwe cyangwa bakorana rwihishwa.

Itamar Rabinovich, wahoze ari Ambasaderi wa Isiraheli muri Amerika akaba n’umwarimu w’amateka y’Uburasirazuba bwo Hagati muri Kaminuza ya Tel Aviv, yavuze ko Amerika niramuka yongeye gutangiza intambara na Iran, Trump ashobora kwirinda kugaragara nk’ukorana bya hafi na Netanyahu kuko byasa nko gusubira mu mugambi utaratanze umusaruro mu mezi ashize.

Yongeyeho ko Israel ishobora kuzisanga yinjijwe muri iyo ntambara mu buryo butaziguye, cyane cyane igihe Iran izaba yongeye kuyirasaho misile.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *