Mu Mudugudu wa Gasogororo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza haravugwa umugore uvugwaho kwica umwana we w’amezi abiri. Ku rundi ruhande, hari abavuga ko uwo mwana yazize uburwayi, ibintu bibiri bigikorwaho iperereza.
Umwe mu baturanyi b’uwo mugore ukekwaho kwihekura avuga ko ubwo yari yicaye ku gasusuruko yagiye kumva yumva inkubiri y’abantu basakuzaga ko […] yishe umwana we.
Ati: “Nari nicaye mu mbuga numva abantu basakuza bavuga uwo mugore yishe umwana we. Uyu mwana ejo yari muzima. Nahise njya kureba nsanga koko umwana yapfuye.”
Undi mugore ariko we ntiyemera ko uko ibintu bivugwa ari ko byagenze.
Uwo ni Kabagwira Agnès wabwiye Imvaho Nshya ati: “Ariko nubwo bavuga ko yishe umwana we njye sinabyemeza. Ashobora no kuba yazize urupfu rusanzwe kuko yari amaze iminsi ajya kumuvuza. Abantu tureke kubanza kumucira urubanza, azapimwe harebwe icyamwishe.”
Nanone, hari amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Mukarange avuga ko uwo mugore yaba yaryamiye umwana we bikamuviramo urupfu, akabikora abitewe n’ubusinzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Murekezi Claude nawe yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore yaba yaryamiye umwana kubera gusinda cyane.
Ati: “Amakuru twayamenye tujyayo aho twasanze uyu mugore yarasize umwana we mu nzu aza kugaruka yasinze tugakeka ko yaba yamuryamiye agapfa. Yaje gutabaza aho inzoga zimushiriyemo avuga ko umwana we yapfuye.”
Kuba hakekwa byinshi nibyo byatumwe abakora ubugenzacyaha bafata uwo mugore ngo hakorwe iperereza kandi umurambo w’umwana wajyanywe mu bitaro ngo usuzumwe.
Umugore ukekwaho iki cyaha tutari buvuge amazina, afite imyaka 23 akaba yabanaga n’uwo mwana aho yari acumbitse.

