Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Polisi Y’u Rwanda Ifite Umuyobozi Mushya

Published

on

 

Uwari Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yagizwe umuyobozi mushya wayo. Yasimbuye IGP Dan Munyuza.

Bikubiye mu itangazo ryasinyweho na Perezida Paul Kagame. Uwanya  IGP Namuhoranye yari afite wahawe Commissioner of Police Vincent Sano.

Iri tangazo kandi rivuga ko Umukuru w’Igihugu yagize Col Celestin Kanyamahanga, umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Dan Munuza yahawe inshingano zo kuyobora Polisi y’u Rwanda asimbuye CG Emmanuel Gasana, usigaye uri Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba bw’u Rwanda.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *