U Rwanda Rwamaganye Ibihano Byafatiye Ingabo Zarwo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda. Ifoto: FLASH/RADIO TV

Ni ibihano birimo gufatira imitungo y’abasirikare bakuru bane barimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen. Mubarakh Muganga, Major General Vincent Nyakarundi ushinzwe ingabo zirwanira ku butaka, Major General Ruki Karusisi ushinzwe ingabo mu Burasirazuba na Brigadier General Stanislas Gashugi uyobora ingabo zitabara aho rukomeye zitwa Special Operations Force.

Iri tangazo kandi rihana n’ingabo z’u Rwanda muri rusange.

Rumaze kubona iri tangazo ryaturutse muri Deparitoma ya Amerika ishinzwe iby’ubukungu n’imitungo yo mu mahanga bita U.S. Department of the Treasury’s Office of Foreign Assets Control (OFAC), u Rwanda rwamaganye ibirikubiyemo.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’umuvugizi wa Guverinoma rigira riti: “Ibihano byashyizweho uyu munsi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihengamiye uruhande rumwe gusa mu biganiro by’amahoro. Ntibigaragaza ukuri kw’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi bihindura isura nyayo y’iyi ntambara. Ibitero bya drones bikorwa mu buryo budahwitse n’ibitero byo ku butaka bikomeje gukorwa n’uruhande rwa DRC, birenga ku masezerano y’agahenge, kandi bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu benshi. Kurinda igihugu cyacu ni ishema rikomeye Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikabikora zishimye kandi zibishyizeho umutima.”

Ibihano Amerika yafashe byakuruwe n’ibirego byakwirakwijwe kenshi n’ubutegetsi bwa Kinshasa bivuga ko u Rwanda ari rwo rwarenze ku bikubiye mu masezerano rwasinyanye na DRC umwaka ushize.

Abarurega barushinja ko abo ba Jenerali, na RDF muri rusange, bagize uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 uri mu ntambara yo guharanira uburenganzira bw’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu gihe hari abashinja u Rwanda ibyo, DRC nayo si shyashya! Ibi kandi nibyo u Rwanda ruheraho ruvuga ko ibihano Amerika yafatiye ingabo zarwo bibogamye.

DRC imaze igihe ikorana n’abantu bayo mu kugaba ibitero by’uburyo bwinshi birimo ibya drones, ibisanzwe bikorerwa ku butaka n’ibindi byibasira abaturage ba Congo Kinshasa bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibyo bikorwa ku bufatanye na FDLR, Wazalendo, Abarundi n’abacanshuro DRC yishyura.

Mu Masezerano ya Washington, DRC yiyemeje guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose iha FDLR n’indi mitwe bifatanyije, ariko kugeza u Rwanda na raporo iherutse gutangazwa n’itsinda rya UN bavuga ko nta cyakozwe muri uwo mujyo.

Kigali ivuga ko itakora ikosa ryo gukuraho ingamba zayo zo kwirindira umutekano mu gihe izi neza ko abashaka gutera u Rwanda ntaho bagiye kandi bakibifitiye ubushaka n’ubushobozi.

U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye kuba muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, binyuze muri Komisiyo Ihuriweho ishinzwe Kugenzura iryo shyirwa mu bikorwa mu Cyongereza bita Joint Oversight Committee, bisaba ko abafatanyabikorwa bose bagira uburenganzira bungana.

Rutakangaza kandi ko rwiyemeje gushyira mu bikorwa ingingo zose z’Amasezerano ya Washington, harimo n’Urwego rw’Ihuriro ry’Ubukungu mu Karere (Regional Economic Integration Framework).

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *