Hari Aburirira Ku Makimbirane Mu Ngo Bagacuruza Abantu-RIB

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ntirenganya asanga hari ubwo amakimbirane mu miryango aha icyuho abacuruza abandi.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe ishami ryo gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya asanga hari ubwo amakimbirane mu miryango aha urwaho abagizi ba nabi bagacuruza abana bo muri yo.

Avuga ko ahanini abo babikora mu rwego rwo kubwira abo bana ko aho bazababonera akazi ari ahantu heza, hazatuma baca ukubiri n’itotezwa riba mu muryango.

Ntirenganya yahaye uwo muburo abatuye Umurenge wa Mururu, umwe mu yindi myinshi ya Rusizi ikora kuri DRC.

Ati: “ Aya makimbirane mubona mu miryango, imiryango ihora iryna, ajya iba intandaro y’uko hari aborohereza abamushuka. Hari ubwo umwana abwira abamushuka ko n’ubundi aho yabaga  naho nta mahoro yari ahafite, ko icyaruta ari ukwigendera.”

Abashaka gucuruza umwana bahita buririra kuri iyo mimerere bakamwizeza ko aho bamujyanye, hazatuma ibibazo yari afite bikemuka.

N’ubusanzwe, umwana uba mu rugo rutarimo amahoro ashukika vuba mu gihe gushuka umwana uba mu rugo rurimo urukundo kandi rudashonje bigorana.

Umukozi wa RIB avuga ko  niyo mu rugo haba hari ikubura, iyo abarugize bakundanye, ibibura byose biraboneka.

Umuturage wo muri aka gace  watanze ubuhamya, avuga ko hari ubwo bumvaga ngo habaho ubucuruzi bw’abantu, bakagira ngo ni ‘amagambo y’abantu’

Icyakora, mu kiganiro cyabereye aho hari umugore watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho, avuga ko hari ubwo iyo abagore cyangwa abakobwa bagejejwe iyi mu mahanga bahasanga imbwa zatojwe gusambanya cyangwa gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

Meya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuela yabwiye abaturage ashinzwe ko bakwiye kumenya ko kuba baturanye na DRC n’Uburundi ari amahirwe y’ubucuruzi.

Meya Phanuel Sindayiheba.

Gusa ngo ayo mahirwe ashobora kuvamo akaga katuruka mu kuba ubwo bucuruzi bwahindukamo ubw’abantu.

Asanga bisaba kuba maso, abantu bakamenya uko ubwo bucuruzi bukorwa, amayeri y’ababukora n’uburyo bwatahurwa bugakumirwa.

Sindayiheba asaba abatuye Rusizi kumenya ko mu Itegeko Nshinga rya Repubulika harimo ingingo ivuga ko umuntu ari uw’agaciro, ko adakwiye gucuruzwa cyangwa guteshwa agaciro mu bundi buryo.

Ati: “Uwakora ibyo, tugomba kumurwanya kuko aba abangamiye ibiteganyijwe n’Itegeko Nshinga. Durashima RIB ko mu turere batoranyije bashyizemo na Rusizi  ngo tumenye iby’icyo cyaha.”

Rusizi kandi ikora ku Burundi, bikaba uburyo bwo gucuruzanya ariko bushobora no

Yaburiye abatuye Umurenge wa Mururu ukora kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko bakwiye kuba maso bakirinda umuntu wese wabashuka ngo abajyanye hanze kubahindurira ubuzima.

Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu.

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere turindwi dukora ku mipaka u Rwanda ruhanda n’ibindi bihugu.

Gahana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku mujyi wa Bukavu ndetse n’Uburundi ku Ntara ya Cibitoke.

Ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba gahana imbibi n’ibihugu bibiri: Uburundi mu Majyepfo bigabanywa n’Umugezi wa Ruhwa n’igihugu cya Repubulika ya  Demokarasi ya Congo mu Burengerazuba bigatandukanywa n’ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi.

Gafite igice cy’umujyi aricyo umujyi wa Rusizi ukaba n’umwe mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali.

Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage 485,539 kakagira Imirenge 18.

Kari ku buso bwa kilometero kare 940.95 kandi imibare yo mu myaka ine ishize(2022) yerekana ko gatuwe n’ingo 104,973.

Ubukangurambaga bwa RIB ku byaha n’uburyo bitahurwa bikanakumirwa buzakomereza mu Karere ka Rubavu n’aka Bugesera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *