Ubufaransa Burashaka Gusubukura Umubano Na Centrafrique

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Urugendo rwa Jean‑Noël Barrot ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bufaransa yagiye muri Repubulika ya Centrafrique mu ruzinduko ry’iminsi ibiri hagari ya Tariki 12 na 13 Werurwe.

Ni uruzinduko ruri gukurikiranwa cyane n’abakora dipolomasi, babibonamo uburyo Ubufaransa buri gukoresha ngo bwigarurira iki gihugu kiri gutekana buhoro buhoro.

Impamvu kandi ni uko uru ari uruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi wa dipolomasi w’u Bufaransa muri iki gihugu mu myaka igera kuri irindwi ishize.

Ruje rukurikira urwa Jean‑Yves Le Drian, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa wagiriye uruzinduko muri Centrafrique mu ntangiriro za Ugushyingo, 2018.

Kuva icyo gihe, umubano hagati y’Ubufaransa na Repubulika ya Centrafrique wagiye ugira ibibazo bikomeye.

Ibi byatewe cyane cyane n’uko ubutegetsi bwa Centrafrique bwiyegereje cyane Uburusiya, ndetse bukemera ko mu gihugu hajyamo abarwanyi b’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner Group.

Byatumye umubano wa dipolomasi hagati ya Paris na Bangui ujya mu bihe bitoroshye, aho u Bufaransa bwagabanyije cyane uruhare rwabwo mu bya gisirikare n’inkunga bwahaga Centrafrique.

Ubu rero, uruzinduko rwa Jean-Noël Barrot rufatwa nk’intambwe yo kugerageza kongera gusana umubano hagati y’ibihugu byombi.

Centrafrique imaze imyaka myinshi gifite intambara z’imbere mu gihugu n’imitwe yitwaje intwaro ihanganye na Leta.

Ubufaransa ni bwo bwakolonije Centrafrique mbere y’uko ibona ubwigenge mu 1960, bityo bwagiye bugira uruhare rukomeye mu bya politiki n’umutekano w’iki gihugu.

Mu myaka ishize, Uburusiya bwongereye cyane ubufatanye na Centrafrique mu bya gisirikare, buha ingabo z’iki gihugu imyitozo ndetse n’intwaro.

Abarwanyi b’itsinda rya Wagner bafashije Leta ya Centrafrique mu kurwanya inyeshyamba, ariko ibikorwa byabo byakunze kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Repubulika ya Centrafrique ifite umutungo kamere mwinshi urimo diyama, zahabu, amashyamba, uranium n’ibindi, icyakora ibibazo by’intambara n’umutekano muke bituma uwo mutungo udakoreshwa neza mu guteza imbere igihugu.

Ifoto: Minisitiri Barrot

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *