Mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma haravugwa abaturage 120 baguwe nabi n’umutobe banywereye mu bukwe. Ubwo inkuru yasohokaga, abagera kuri 20 bari bakiri mu bitaro kubera uburwayi.
Ibi byabereye mu isibo yitwa Ubutwari, Umudugudu wa Nyagataba, Akagari ka Nyaruvumu.
Nyuma yo kumva mu nda batamerewe neza, bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rukira ngo barebe icyabateye ubwo burwayi.
Ibimenyetso bagaragazaga ni ukuruka, guhitwa no guhinda umuriro.
Meya wa Ngoma Nathalie Niyonagira yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bishoboka ko abo bantu banyoye umutobe wanduye, ubatera gucibwamo.
Niyonagira avuga ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, abantu 100 bahise bakira barataha, ariko abandi barenga 20 bakaba bakiri kwa muganga.
Asaba abaturage kuzirikana ko iyo ikinyobwa cyangwa ikiribwa runaka kidasukuye, gishobora guhumanya abagikoresheje harimo n’uburwayi bukomeye.

