Taarifa Rwanda yamenye amakuru y’umusore uri mu buzima bubi muri Kenya, Nyina akaba yatubwiye ko asaba inzego gukorana umuhungu we akagarurwa mu Rwanda.
Byaruhanga Emmanuel uvugwa muri iyi nkuru afite imyaka 28 y’amavuko akaba mwene Byaruhanga David.
Ibye byamenyekanye binyuze muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’Umunyarwanda w’umushoferi utwara amakamyo ajya Kenya witwa Jean Claude Kubwimana( uvuga ko yitwa Kabongo).
Avuga ko ubwo yajyaga aho abagenzi bafatira amafunguro muri imwe muri resitora z’aho muri Kenya, yahasanze uwo musore, maze umugore nyiri resitora amubwira ibye.
Yamubwiye ko abayeho nabi, ko abishoboye yareba uko amufasha akazasubira iwabo kuko hari abari bamugiriye inama yo kumwirukana ngo ‘atazamwica.’
Uyu Kabongo kuri WhatsApp yabwiye Taarifa Rwanda ko akimara kumva iby’uwo musore, yasabye uwo mugore kumwihanganira ntamwirukane, ahubwo agaha igihe Kabongo ngo amenyeshe abandi ibye.
Ati: “Iyo nkuru nk’uko ubivuze, ni njye wayishyize ku mbuga mpuriyeho n’abashoferi n’abandi kugira ngo tumutabarize.”
Bikimara kumenyekana, yahise atangira guhamagarwa n’abantu bamuzi barimo na benewabo w’uwo musore bamubaza iby’iyo nkuru ndetse ngo harimo n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha bashakaga kumenya ibyo bintu.
Mu bandi bamuhamagaye harimo umugabo wa Nyinawabo ndetse na Nyina w’uwo musore uri muri Kenya nawe yaramuhamagaye baravugana.
Uyu musore aba mu gace kitwa Maungu, ni ku bilometero 30 uvuye ahitwa Voi werekeza Mombasa hanyuma kuva i Maungu ujya Mombasa ni nka kilometero 160 nk’uko Kabongo abivuga.

Uyu Kabongo twavuganye ari mu ikamyo ifite pulake y’u Rwanda RAE 655F agana ku mupaka wa Kenya na Tanzania.
Nyina yananijwe na Migration…
Nyuma yo gushakisha, Taarifa Rwanda yaje kubona telefoni ya Nyina w’uwo musore witwa Béatrice Muteteri utuye mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiziguro muri Gatsibo.
Ubwo twavuganaga, yari ageze ku Biro by’Akarere ka Gatsibo kugisha inama abakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka ngo bamubwire uko byagenda ngo uwo yibarutse agaruke mu Rwanda.
Avuga ko kuri uyu wa Kane ari bwo yumvise inkuru y’umuhungu we yari yarabuze mbere gato ya Noheli y’umwaka ushize(2025).
Muteteri avuga ko ubusanzwe umuhungu we yahoze akorera muri Uganda ariko aza kuhagirira uburwayi bwo mu mutwe.
Nyina yaramucyuye amuzana mu Rwanda ajya umuvuza ku bitaro bivura izo ndwara by’i Ndera mu Karere ka Gasabo.
Ati: “Twamuzanye mu Rwanda turamuvuza, rwose mbere y’uko ajya iyo za Kenya yari asanzwe afata imiti kwa muganga, afite impapuro zo kwa muganga.”
Yavuze ko ubwo bamuburaga, bamenye ko yagiye n’amaguru bayoberwa iyo yarengeye bamubona ari uko ibye bitangarijwe kuri WhatsApp.
Se yari umusirikare aza gutabaruka.
Akiba muri Uganda, yari umucuruzi wakoreraga mu isoko rinini rya Owino riri muri Kampala. Afite Sewabo witwa Sana utuye ahitwa Buhabwa muri Kayonza.
Iyo uburwayi bwe bwo mu mutwe bwakomeye, ashobora no kurwana cyangwa akiyambura ubusa.
Muteteri ati: “Ejo aho tumenyeye ko ari muri Kenya, twabimenyesheje inzego z’ibanze. Ubu ngeze ku Karere, ariko nabanje k’ Umurenge, kuri RIB no kuri Polisi. Nje kuri Migration mu Karere kugisha inama z’icyo nakora.”
Nubwo hari abashaka ko yagaruka, uwo musore we mu mvugo ye yumvikana kuri videwo Kabongo yamufashe, atangaza ko ntabyo ashaka kuko ‘yumva ko agarutse bamwica.’
Avuga ko yahagarutse mu Rwanda buri bucye Noheli ikaba hari kuwa Gatatu Tariki 24, Ukuboza, 2025.
Kuri Migration bati: Uzajye muri Kenya…
Aho aviriye kuganira n’abakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka mu Karere ka Gatsibo, Béatrice Muteteri yabwiye Taarifa, mu ijwi ririmo ikiniga, ko abayobozi bamusabye ‘kuzajya muri Kenya’ kuzana uwo muhungu we wa kabiri mu bana umunani yabyaye.
Ati: “Umuyobozi muri Migration ambwiye ko nazajya muri Kenya, nkagenda nsobanurira abapolisi n’abandi tuzahurira mu nzira ikingenza. Ariko rero sinabishobora kuko bisaba no kumenya izo ndimi z’aho kandi nsanganywe abandi bana. Ubu se ngiriye ibyago mu nzira byagenda gute? Ko n’uwo naba ngiye kuzana naba ntakimuzanye!”
Hejuru y’ibi hiyongeraho ikiguzi bizasaba kirimo tike n’amafaranga y’icumbi kuko nta muntu baziranye iyo muri Kenya ngo azamucumbikire.
Asaba ubuyobozi gukorana na Ambasade y’u Rwanda muri Kenya bakareba uko bafasha umwana we kugaruka bitagize ikibazo biteza.
Ngo nk’uko byagenze ubwo yavanaga umwana we muri Uganda bigizwemo uruhare na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ni nako asanga byagenda no kuri iyi nshuro umwana we agacyurwa iwabo, akavurwa.
Turacyagerageza kuvugana na Ambasade y’u Rwanda muri Kenya kuri iki kibazo.
Tuzakomeza kubikurikirana …

