Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 12, Werurwe, 2026 abagabo bane bacukuraga umucanga batunguwe kandi bahitanwa n’amazi menshi y’umuvu.
Abayobozi b’aho byabereye bavuga ko hari saa tatu zishyira saa yine z’ijoro, bikaba byarabereye mu Murenge wa Muhanga nk’uko Umuyobozi w’uyu murenge Télesphore Dusabimana yabibwiye itangazamakuru.
Abo bagabo ni abo mu Kagari ka Nyamirama, mu Mudugudu wa Kantonganiye, bakaba ari Nyandwi Alex w’imyaka 34, Nkurunziza Celéstin w’imyaka 26, Niyodusenga Jean Bosco w´imyaka 25 na Ngirinshuti Emmanuel w’imyaka 29 wo mu kagari ka Remera, mu Mudugudu wa Kiyoro ari naho impanuka yabereye.
Hari abandi basore babiri babafashaga gucukura no kuyungurura uwo mucanga ngo bawugurishe babone amaramuko.
Gitifu Dusabimana ati: “Bagiye gutegamo hanyuma bimanuka ari byinshi, amazi amanukana n’amabuye n’ibitaka bibakubakubiramo ari byinshi. Mugenzi wabo ni we wabimenyesheje tujyayo dusanga abo bane bapfuye.”
Uwo ni Zigirinshuto Florien.
Imvaho Nshya yatangaje iyi nkuru bwa mbere, ivuga ko aho bariya bantu bacukuraga imicanga ari hafi y’umugezi wa Kabere.
Imirambo y’abo bantu yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzumwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga n’inzego z’umutekano bwagiye kuganiriza abaturage ku ngaruka z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kwirinda ibiza ndetse no kwihanganisha imiryango yabuze abayo.
Muri iki gihe mu Rwanda no mu Karere harimo kugwa imvura idasanzwe iteza imyuzure n’inkangu, abaturage basabwa kwitwararika kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

